ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO
Ubuyobozi bw Itorero Anglican ry’URwanda Paruwase ya EAR Rukira bufite umushinga RW0658 EAR Rukira uterwa inkuga na compassion International Rwanda burifuza gutanga isoko ryo kugurira abana ihene (Goats) zokorora.
Ubuyobozi bwitorero buramenyesha ba rwiyemezamirimo babishoboye kandi bujuje ibisabwa, barasabwa kuza gufata ibitabo bikubiyemo amabwiriza ajyanye n’ isoko bifuza gupiganira guhera kuwa kane tariki ya 09/04/2026- 16/04/2026 mu masaha y’ akazi, hamaze kwerekanwa inyemezabwishyu y’ amafaranga ibihumbi icumi (10,000frw) adasubizwa kuri konti: 21301077140015118000 EAR RW658 Paroisse Rukira iri muri GT Bank, amabaruwa azafungurwa mu ruhame kuwa gatanu tariki ya 17/04/2026 saa tatu za mugitondo (09h00 am) ku cyicaro cy’ umushinga Rw0658 EAR RUKIRA. Itariki yo gusoza kugura ibitabo ni 16/04/2026
Dosiye ubishatse yayinyuza : kuri Email (rw658earrukira@gmail.com).
Uwashaka ubusobanuro yahamagara 0787372013|0783542696
Bikorewe Rukira tariki ya 09/04/2026
Umuyobozi wa Paruwase ya Rukira
Rev. SINZUMUNSI Evariste