ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO GUTWARA IMYANDA
ADARWA COOPERATIVE (Coopérative d’action pour le Développement de l’Artisanat au Rwanda) ni koperative igamije guteza imbere imirimo y’ubukorikori bw’ububaji mu Rwanda. Ikaba ifite icyicaro mu Kagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
ADARWA COOPERATIVE irahamagarira ba Rwiyemezamirimo gupiganira Isoko ryo gutwara imyanda iboneka ku rubuga rwa ADARWA COOPERATIVE ndetse no ku nyubako zayo.
Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa kiboneka mu biro by’ubunyamabanga bwa ADARWA COOPERATIVE uhereye ku itariki iri tangazo ryasohokeye mu binyamakuru. Icyo gitabo ugihabwa umaze kwishyura amafaranga y’U Rwanda ibihumbi icumi (10. 000 Frw) adasubizwa kuri konti N° 593412510810136 ya ADARWA COOPERATIVE iri muri Banki y’abaturage (BPR Atlas Mara).
Umunsi wo gusura aho iyo mirimo izakorerwa ni kuwa gatanu ku itariki ya 07/03/2025 ku cyicaro cya ADARWA COOPERATIVE guhera saa yine zuzuye kugera saa sita z’amanywa (10H00-12H00).
Ibitabo by’ipiganwa bigomba kuba byanditse neza ari ibitabo bitatu (3), kimwe ari umwimerere ibindi ari kopi.
ikaba isaba ba Rwiyemezamirimo na Company kuzaza bitwaje ibiciro byo gutwara imyanda (Financial proposal) n’uburyo buboneye buzakoreshwa na Rwiyemezamirimo mu gukusanya iyo myanda (Technical proposal), bakabishyikiriza abagize akanama k’amasoko muri ADARWA Cooperative ku itariki ya 14/03/2025 saa yine za mu gitondo(10h00).
Gufungura ibiciro byatanzwe ni kuri uwo munsi saa tanu zuzuye (11h00) mu cyumba cya ADARWA Cooperative.
Bikorewe ku Gisozi, kuwa 28/02/2025.
UWIMANA Venantie
PEREZIDA WA ADARWA COOPERATIVE