PRESBYTERIEN CHURCH OF RWANDA
Mulindi kuwa 06/02/2026EPR PAROISSE NYARUBUYE
PROJECT RW0553 EPR MULINDI
Email: E-mail: rw553mulindi@gmail.com
Tel: 0788762170/ 0788805545
ITANGAZO RY’ISOKONº007/CI/RW0553002025-2026
Isoko ryo kugemura inka z’amata kubagenerwabikorwa 20.
Ubuyobozi bw’ itorero Presbyterienne mu Rwanda,Prebytery ya Zinga, Paroisse Nyarubuye ifite Umushinga RW0663 EPR MUlindi uterwa Inkunga na Compassion International mu Rwanda,buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko hari isoko No0007/CI/RW0553/26 ryo kugura no gutanga inka 20 kubagenerwabikorwa babarizwa kuri uwo mushinga.
ABIFUZA GUPIGANIRA IRI SOKO BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA
Ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa EPR Paroisse Nyarubuye isaba isoko.
Facture Proforma igaragaza igiciro cy’inka imwe n’igiciro mbumbe cyose.
Kuba afite inimero y’ umusoreshwa (TIN Number )naTVA.
Kuba afite Registre de Commerce.
Kuba nta deni afitiye ikigo gishinzwe imisoro n’ amahoro (Rwanda revenues authority
Kuba nta deni afitiye ikigo cy’ubwiteganirize mu Rwanda(RSSB).
Kuba asanzwe akora iyo mirimo neza afite ibyemezo 3 byaho yagemuye inka biriho umukono wa notaire .
Kuba afite icyemezo cya Bank kigaragaza ko afite ubushobozi bwo gukora iryo soko.
Kuba azishyurwa kuri OP izigamiwe muri Banki ya Kigali nyuma yo kurangiza Imirimo.
Kuba afite Akamashini gasohora Billing Receipt yemewe n’ikigo RRA.
Photocopie y’Irangamuntu ya nyiri company.
B :Abifuza gupiganira iryo soko banyuza amabaruwa yabo asaba isoko ku emails: rw553mulindi@gmail.com agatanga copy kuri email Cuwase@rw.ci.org , Idatanzwe hose iba imfabusa, kandi kwakira amabaruwa asaba bizarangira kuwa 24/02/2026 saa kumi nimwe(17h00). Kureba abapiganwe no gutangaza uwatsinze ku mugaragaro bizaba mu ruhame kuwa 25/0/2026 saa 10h00 . uzatsindira iryo soko azamenyeshwa mu nyandiko igihe cyo gusinya amasezerano y’isoko.
Bikorewe i Mulindi, kuwa 06/02/2026
Umuyobozi w’ itorero EPR Paroisse Nyarubuye
Rev.Pst NSHIMIYIMANA Jean Claude
I.ISOKO RIPIGANIRWA
No 007/CI/RW0553/26: KUGURA NO GUTANGA INKA 20.
II.IBIZAPIGANIRWA
Imbonerahamwe ikubiyemo ibizacyenerwa mu kugura inka zo koroza abagenerwabikorwa 20 b’umushinga RW0553 MULINDI
| No | URUTONDE | UMUBARE | PU | PT |
| 1 | Inka zujuje amabwiriza ya GIRINKA | 20 | ||
| 2 | Nilzan and/or Albendazole 2500mg | 40 | ||
| 3 | Acaracides (Amitraz 12.5%) and/or flumethrin 2-3% | 20 | ||
| 4 | Mineral block(Ca,P) | 20 | ||
| 5 | Sprayer pumps | 20 | ||
| 6 | Inkuyo acaricide | 20 | ||
| 7 | Phenylbutazone | 20 | ||
| 8 | Oxytetracycline 20% 100ml | 40 | ||
| 9 | Peni streptomycine 20/20 | 40 | ||
| 10 | Vitamines+ Oligoelements | 20 | ||
| 11 | Opticlox for treating eye infections and associated symptoms | 32 | ||
| 12 | Calciject (Calcium for injection) | 20 | ||
| Total | ||||
Inka yorozwa igomba kuba irangwa n’ibi bikurikira:
Kuba ari ishashi ;
Kuba ari inka ya kijyambere ivanze ku kigero cy’amaraso kuva kuri 50% kuzamura byemejwe na RAB
Kuba ifite amezi abarirwa hagati ya 18 na 30 y’amavuko ;
Kuba ifite igikuriro cyiza, ipima ibiro 220- 250.
Kuba ihaka kuva ku mezi atanu (5) kuzamura;
Kuba nta ndwara cg ubundi busembwa igaragaza kandi yarasuzumwe indwara ya makore;
Kuba yambaye iherena riyiranga ryatanzwe cyangwa ryemewe na RAB.
Kuba nta bimenyetso by’uburwayi igaragaza;
Kuba zaguriwe mu gice cy’iburasirazuba zimenyereye ikirere cyaho;
Kuba inka ifite ubwishingizi (assurance/insurance) nibura mu gihe kingana n’umwaka;
Kuba yemera ko Inka yagira ikibazo mu minsi cumi n’itanu nyuma yo kuzitanga azayisimbuza kandi akazishyurwa hakuweho 20% azishyurwa nyuma y’iyo minsi isoko rirangiye neza.
Ibirebana na Tekiniki
Isoko rigamije kugemurira RW0553 MULINDI inka z’amashashi y’imvange 50% no kuzigeza kuba generwabikorwa bazo ku kicaro cy’umushinga RW0553 EPR MULINDI mu mudugugu wa Kibimba , akagali ka Kagese, Umurenge wa Nasho mu karere ka Kirehe hubahirijwe ibi twavuze haruguru.