ITANGAZO RIGENEWE, URUBYIRUKO RWIFUZA UBUMENYINGIRO MUBIJYANYE NO GUKORA NO GUKORESHA IMASHINI ZIFASHISHWA MUHUHINZI NO GUTUNGANYA IBIBUKOMOKAHO MU KARERE KA KAYONZA
Kilimo Trust Rwanda, ibinyujije mu mushinga Irrigation and Integrated Watershed Management Project – Phase II (KIIWP-2 Project) iramenyesha urubyiruko rwifuza ubumenyi mubijyanye no gukora no gukoresha Imashini zifashishwa mubuhinzi (Operation and Maintenance of Farm Machinery) no gutunganya umusaruro ukomoka kubuhinzi (Food Processing), ko yabateguriye amasomo yigihe gito azatangira bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2026.
Ibyerekeye umushinga KIIWP-2
Umushinga KIIWP-2, ni umushinga ushyirwa mubikorwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi binyuze muri RAB-SPIU, uterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), ukorera mu karere ka Kayonza ukaba ugamije guteza imbere abahinzi ubafasha: kwihaza mu biribwa, kongera ibikorwa byinjiza inyungu, kongera ubushobozi bwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ndetse no gufasha urubyiruko binyuze muri gahunda yo kubahangira imirimo.
Ibiteganyirijwe urubyiruko:
Umushinga uzatanga ubu bufasha bukurikira:
- Amasomo y’igihe gito (amezi 3) mu bijyanye no gutunganya ibiribwa (Food Processing) gukora no gukoresha imashini zo mubuhinzi (Operation and Maintenance of Farm machinery) azatangirwa ku mashuri y’ubumenyingiro ya Rwanda Polytechnic (RP), n’amashuri ya tekiniki n’imyuga (TSS/TVET) ndetse n’ahandi hatoranyijwe hatangirwa amasomo.
- Kongera ubumenyi n’uburambe binyuze mu nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi cyangwa ibigo bikora ubuhinzi bugezweho.
- Gushyigikira imishinga y’urubyiruko yahize iyindi mu kugaragaza amahirwe yo kubyara inyungu no gutanga akazi (guhitamo imishinga bikorwa ku basoje amasomo).
Icyo itangazo rigamije:
KilimoTtrust ibinyujije mumushinga KIIWP-2 yateguye amasomo y’igihe gito amezi (3) mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro n’ahandi habugenewe nk’inganda, ibigo by’abikorera n’ibigo by’ubushakashatsi) kugirango urubyiruko ruhabwe ubumenyi bubagira abakozi b’abanyamwuga na ba rwiyemezamirimo muri ibi bikurikira:
- Gutunganya ibiribwa (Food Processing)
- Gukoresha no gukanika imashini z’ubuhinzi (Operation and maintenance of farm machinery).
Ikiguzi gisabwa:
Nta kiguzi gisabwa uwiyandikisha cyangwa uwitabiriye aya masomo iyi gahunda. Ikiguzi cy’amasomo cyishyurwa n’umushinga KIIWP-2.
Ibisabwa ku rubyiruko:
Ubyifuza agomba kuba yuzuje ibi bikurikira:
- Kuba afite hagati y’imyaka 18 na 35.
- Kuba yararangije guhera ku mashuri atatu yisumbuye (S.3) no kuzamura.
- Kuba ufite ubwishingizi mu kwivuza Mutuelle de Santé cyangwa ubundi bw’ishingizi bwemewe.
- Kuba yiyemeje kuzitabira amasomo kugeza ku musozo.
Uko wakohereza ubusabe bwawe.
Abujuje ibisabwa kandi bifuza kwitabira aya mahirwe barasabwa gukanda kuri uru rubuga:
wuzuze amakuru asabwa wohereze bitarenze tariki 20th Gashyanare 2026.
Icyitonderwa
Abujuje ibisabwa nibo bazamenyeshwa gusa.
Ukeneye ibindi bisobanuro, yahamagara kuri +250 780 208 285 hagati ya saa tatu za mu gitondo (9 :00 am) na saa kumi n’imwe z’umugoroba (5 :00 pm), kuva kuwambere (Monday) kugeza kuwagatanu (Friday).