FREE METHODISTE CHURCH IN RWANDA
NZIGE PARISH
PROJECT RW0195 EMLR NZIGE
TIN NUMBER: 103736493
Email: rw195nzige@gmail.com
ITANGAZO RY’ISOKO
Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda (EMLR), Paroisse Nzige rifite umushinga RW0195 EMLR NZIGE uterwa inkunga na Compassion International rikorera mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Nzige, Akagari ka Akanzu, Umudugudu wa Cyerwa, Urahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishoboye gupiganira isoko ryo:
Kugemurira abagenerwabikorwa 260 inkweto
Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku Biro bya EMLR Paroisse Nzige aho Umushinga ukorera guhera ku itariki ya 09 kugeza ku itariki ya 23/03/2026, mu minsi n’amasaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti No: 100028300977/RWF ya EMLR Paroisse Nzige iri muri Banki ya Kigali (BK).
Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email: rw195nzige@gmail.com, kugeza ku itariki ya 23/03/2026 isaa tatu zuzuye (9h00) zikazafungurirwa mu ruhame i saa ine (10h00) zuzuye za mugitondo ku biro by’Umushinga RW0195 EMLR Nzige. Nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru, nta yindi dosiye izakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telephone: 0788722083
Bikorewe i Nzige, kuwa 09 Werurwe 2026.
Umuyobozi wa EMLR Paroisse Nzige
Past. Jeanne MUREBWAYIRE