ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA INKWETO Z’ABAGENERWABIKORWA B’UMUSHINGA RW0627
Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Paroisse ya NYAGATOVU ifite icyicaro mu Umurenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza, burahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye kuza gupiganira isoko ryo kugemura inkweto z’Abafatanyabikorwa bafashwa n’Umushinga RW0627.
Size z’inkweto ni; 4,5,6,8,9,11,12
Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku Biro bya EAR Paruwase ya Nyagatovu aho Umushinga ukorera guhera ku itariki ya 17/04/2026 kugeza ku itariki ya 23/04/2026, mu minsi n’amasaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti No: 100000499085 ya RW0627 EAR Nyagatovu iri muri Banki ya Kigali (BK).
Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email: rw0627nyagatovu@gmail.com, kugeza ku itariki ya 23/04/2026 isaa yine zuzuye (10h00) zikazafungurirwa mu ruhame i saa tanu (11h00) zuzuye za ku manywa ku biro by’Umushinga RW0627 EAR Nyagatovu. Nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru, nta yindi dosiye izakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telephone: 0789205762.
Bikorewe i Nyagatovu, kuwa 16/04/2026
Umuyobozi wa EAR Paroisse Nyagatovu
Rev. MBONIMANA Eliabu