CYAMUNARA RWANDA LTD Tin : 111531653 / Tel : 0787334130 / NYARUGENGE-KIGALI www.cyamunararwanda.rw / Email : cyamunararwanda@gmail.com
ITANGAZO RYA CYAMUNARA MURI ENGIE ENERGY ACCESS RWANDA
CYAMUNARA RWANDA Ltd,sosiyete ya mbere mu Rwanda mu kugurisha hakoreshejwe ipiganwa ry’ibiciro
“CYAMUNARA”imitungo yimukanwa n’itimukanwa y’ibigo bya Leta,imiryango idaharanira inyungu,amasosiyete y’ubucuruzi
n’abantu ku giti cyabo,ibiherewe ububasha na sosiyete ENGIE ENERGY ACCESS RWANDA yahoze yitwa MOBISOL iramenyesha abantu bose babishaka kandi babifitiye ubushobozi ko kuwa mbere taliki 10/11/2025 saa tanu z’amanywa izagurisha mu cyamunara imitungo ikurikira:
|
NO |
IGIKORERESHO |
INGANO |
|
1 |
Kontineri 40 feet |
4 |
|
2 |
Imirasire(paneau solaire) |
5000 |
|
3 |
Ibindi |
FF |
Gusura iyo mitungo bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi aho iherereye mu mujyi wa Kigali I gahanga muri zone industriel aho ENGIE ENERGY ACCESS RWANDA ikorera hamwe na HCR haruguru ya Master steel iruhande rwa AMACO PAINTS ari naho cyamanara izabera.
CYAMUNARA RWANDA IRIBUTSA ABAZITABIRA CYAMUNARA IBIKURIKIRA: ✔ Cyamunara izabera mu ruhame hakoreshwa gupiganisha ibiciro mu magambo.
✔ Uwifuza kugura muri iyi cyamunara asabwa kwishyura cash amafaranga ibihumbi bitanu 5,000 RWF yo kwiyandikisha ku rutonde n’ ingwate y’ipiganwa ya Miliyoni imwe (1,000,000RWF) aherwaho mukwishyura.
✔ Uguze ibigize Lot asabwa kwishyura ikiguzi cyose 100% ako kanya no gutwara ibyo yaguze bitarenze umunsi ukurikira uwa cyamunara atabyubahiriza agasabwa kwishyura amafaranga 10,000 RWF y’uburinzi buri munsi w’ubukererwe.
✔ Ingwate y’ipiganwa isubizwa ako kanya cyamunara irangiye kubataguze.
Ukeneye ibindi bisobanuro hamagara 0787334130 cg 0788822147 Amafoto y’ibigurishwa,izindi cyamunara dufite murazisanga ku rubuga www.amatangazo.com
Bikorewe i Kigali, kuwa 4/11/2025 NDEREYIMANA Mathias
Umuyobozi Mukuru
CYAMUNARA RWANDA Ltd