ITORERO :E.P.A.D.R Mahama Mahama ,ku wa 21/11/2025
AKARERE : Kirehe
UMURENGE: Mahama
UMUSHINGA RW0956 EPADR Mahama
PHONES :0788813250/0783105983
Email:rw0956epadrmahama@gmail.com
ITANGAZO RY’ AKAZI
Ubuyobozi bw’ItoreroItorero rya EPADR Mahama, riherereye mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, intara y’i Burasirazuba riterwa inkunga na Compassion international binyuze mu mushinga RW0956 EPADR Mahama, ririfuza gutanga akazi ku myanya ikurikira:
1. Umukozi ushinzwe icungamutungo ku mushinga.
I. IBISABWA KU BAKOZI BOSE MURI RUSANGE
Upiganira akazi kuri buri mwanya agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari umunyarwanda
- Kuba afite impamyabumenyi yerekana ibyo yize
- Kuba afite equivalence igihe yize hanze
- Kuba azi neza kwandika no kuvuga ikinyarwanda n’icyongereza.
- Kuba ari mu kigero cy’imyaka 21-40.
- Kuba azi gukoresha mudasobwa (Computer).
- Kuba afite icyemezo cyo kuba atarigeze akatirwa n’ inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu.
- Kuba afite ibyemezo by’ abantu 3 bamuzi bamutangira ubuhamya ariko badafitanye isano
- Kuba adafite andi masezerano y’akazi.
- Kuba atuye cyangwa yemera kuba hafi y’akazi.
- Kuba yiteguye guhita atangira akazi mu gihe yatsinze ikizamini.
- 12.Kuba ari umukirisitu kandi afite ubuhamya bwiza, akaba afite icyemezo cya Pastori we.
- Kuba afite ibihamya by’ uko akunda abana byaba ari akarusho.
II.IMPAMYABUMENYI ZIKENEWE KURI BURI MWANYA
A.UMUKOZI USHINZWE UBUZIMA BW’ ABANA
Umukozi ushinzwe ubuzima agomba kuba afite imwe muri izi mpamyabumenyi zikurikira:
- Ubuforomo (Nursing –Advanced Diploma).
- Ubuzima rusange ( Puplic- Health ).
- Ububyaza (Mid –Wives ) ,Ubuvuzi ( Clinical Medecine ).
- Ubuzimma bwo mu mutwe (Mental Health).
- N’ andi masomo asa n’ayavuzwe haruguru (others related field ).
- Kuba afite icyemezo ( Licence ) ya Nursing and Mid wives .
B.UMUKOZI USHINZWE ICUNGAMUTUNGO .
Umukozi ushinzwe icungamutungo agomba kuba yarize icungamutungo cyangwa ibaruramari.
III. DOSIYE Y’USABA AKAZI IGOMBA KUBA IGIZWE N’IBI BIKURIKIRA :
- Ibaruwa isaba akazi yandikiwe umushumba w’itorerro rya E.P.A.D.R Mahama.
- Inyandiko y’umwirondoro w’ usaba akazi ( C.V).
- Fotocopi y’ indangamuntu .
- Fotokopi y’impamyabumenyi iriho umukono wa Noteri.
- Icyemezo kigaragazako washyingiwe mu gihe usaba akazi yubatse.
- Icyemezo kigaragazako ari ingaragu mu gihe usaba akazi atubatse.
Dosiye zisaba akazi zigomba gutangwa kuri email zikurikira
:Email:rw0956epadrmahama@gmail.com na CUwase@rw.ci.org
Dosiye zizatangira kwakirwa kuva ku wa 25 /11/2025 kugeza ku wa 05/12/2025 saa kumi (16H00).Ku bazaba bujuje ibisabwa ikizamini cy’ijonjora kizakorwa ku wa 09 /12/2025 bikazakorerwa ku biro by’itorero rya E.P.A.D.R Mahama.
N.B.Mukeneye ibindi bisobanuro mwahamagara telephone igendanwa kuri nimero ikurikira 0788813250 cg ukohereza ubutumwa bugufi kuri Wats App .
Bikorewe I Mahama ku wa 21/11/2025.
Umushumba w’ itorero rya E.PA.D.R Mahama :Ndabaruzi Straton