AKARERE KA KIREHE
UMURENGE WA KIREHE
AKAGALI KA KIREHE
UMUDUGUDU WA KIREHE
PHONES : 0787871257 /0783169356
ITANGAZO RYO GUTANGA AKAZI
Itorero ry’abaluteri Paruwase ya Kirehe riherereye mu kagari ka Kirehe, umurenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, intara y’i Burasirazuba , riramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko rishaka gutanga akazi mu mushinga RW762 LCR KIREHE uterwa inkunga na compassion International mu RWANDA , uherereye mu mumurenge wa kirehe akarere ka Kirehe umwanya uzapiganirwa ni uw’umukozi ushinzwe kwigisha guteka no kwigisha gudecoro .
I . UPIGANIRWA UYU MWANYA IBYO AGOMBA KUBA YUJUJE NIBI BIKURIKIRA:
- Kuba ari Umunyarwanda.
- Kuba afite CERETIFICA yemewe na WDA.
- Kuba afite Equivalence mu gihe yize hanze y’U Rwanda.
- Kuba ari umukiristo kandi afite ubuhamya bwiza, akaba afite icyemezo cya Pasitori we.
- Kuba afite ibyemezo by’abantu batatu bamuzi bamutangira ubuhamya ariko badafitanye isano nawe.
- Kuba azi neza kwandika ikinyarwanda.
- Kuba ari mukigero cy’imyaka iri hagati ya 21-40
- Kuba afite icyangombwa cyo kwa muganga gisinyweho na Doctor ubifitiye ububasha .
- Kuba yiteguye guhita atangira akazi mu gihe yatsinze ikizamini.
II. IMPAMYABUMENYI IKENEWE KURI UYU MWANYA
Kuba yarize Guteka cyagwa kudekora
III. DOSIYE ISABA AKAZI IGOMBA KUBA IGIZWE N’IBI BIKURIKIRA.
- .Ibaruwa isaba akazi yandikiwe umuyobozi mukuru w’itorero ry’Abalutheli mu Rwanda paruwasi ya Kirehe
- Inyandiko y’umwirondoro w’usaba akazi (CV)
- Fotocopi y’impamyabumenyi
- Fotocopi y’indangamuntu.
- Ibindi bisabwa byavuzwe mu ngingo ya mbere
Dossier y’usaba akazi igezwa kubiro bya LCR paruwase ya kirehe mugihe cyamasaha y’akazi.
Dossier zizatangira kwakirwa ku wa kabiri tariki ya 22 /11/2025 kugeza ku wa mbere tariki 05/12/2025. Gususuma no gusesengura amadossie bizakorwa kuwa gatanu tariki 05 /12/2025 isaa 10h30 za mugitondo, itariki yo gukora ikizamini muzayimenyeshwa ,icyo kizamini kizakorerwa ku biro by’itorero ry’Abalutheri paruwase ya kirehe .
Mukeneye ibindi bisobanuro mwahamagara telephone igendanwa ifite numero: 0787871257 /0783169356
Murakoze.
Bikorewe i Kirehe kuwa 22/ 11/2025
Umuyobozi PARUWASE YA KIREHE mu itorero ry’Abaluteri ry’URwanda (LCR)
Rurangirwa Emmanuel