Itangazo ry’isoko
ANGLICAN CHURCH OF RWANDA
KIBUNGO DIOCESE
RWAMAGANA PARISH
PROJECT RW0622 EAR RWAMAGANA
Email: earrw622@gmail.com
Tel: Phone: 0782204522 (Pastor), 0781619922 (Director)
ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA INKWETO Z’ABAGENERWABIKORWA B’UMUSHINGA RW0622
Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Paroisse ya RWAMAGANA ifite icyicaro mu Umurenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, burahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye kuza gupiganira isoko ryo kugemura inkweto z’Abafatanyabikorwa bafashwa n’Umushinga RW0622.
Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku Biro bya EAR Paruwase ya Rwamagana aho Umushinga ukorera guhera ku itariki ya 27/02/2026 kugeza ku itariki ya 11/03/2026, mu masaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti No: 100000430581 ya RW0622 EAR RWAMAGANA iri muri Banki ya Kigali (BK).
Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email: earrw622@gmail.com, kugeza ku itariki ya 13/03/2026 isaa saba zuzuye (13h00) zikazafungurirwa mu ruhame i saa munani (14h00) zuzuye za nimugoroba ku biro by’Umushinga RW0622 EAR RWAMAGANA. Nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru, nta yandi dosiye izakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telephone: 0781619922.
Bikorewe i Kigabiro, kuwa 26/02/2026
Umuyobozi wa EAR Paroisse Rwamagana wungirije ushinzwe ibikorwa by’umushinga Deacon. SIRIYAKE Eugene