Skip to main content

Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ryo Kudodera Abagenerwabikorwa Impuzankano Z’ishuri No Kubagurira Inkweto Zo Mu Bwoko Bwa Stansmith Original

Assemblies of God Kaziba

Assemblies of God Kaziba is a local branch of the Rwanda Pentecostal Assemblies of God (RPAG), a major Pentecostal Christian denomination in Rwanda. Beyond its primary religious function of worship and evangelism, it is actively involved in community development and social welfare projects, often in partnership with non-governmental organizations like Compassion International.

Rate this employer
Average: 4.2 (5 votes)

ITANGAZO

Ubuyobozi bw’ itorero Assemblies of God Kaziba, Paroisse KAZIBA rifite Umushinga RW0953 Kaziba uterwa Inkunga na Compassion International mu Rwanda, buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko hari isoko ryo kudodera abagenerwabikorwa impuzankano z’ishuri no kubagurira inkweto zo mu bwoko bwa Stansmith Original mu bigo bitandukanye biherereye mu murenge wa Gatore na Kirehe, abo bana bari mu byiciro 3 bitandukanye: Nursary: 43  Primary: 196  secondary : 5

N.B : Sample y’inkweto muzayisanga ku cyicaro cy’umushinga.

ABIFUZA GUPIGANIRA IRI SOKO BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA.

  • Ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bw’Assemblies of God kaziba isaba isoko.
  • Facture Proforma igaragaza igiciro cya kimwe n’igiciro mbumbe cyose.
  • Kuba afite inimero y’ umusoreshwa (TIN Number) na TVA.
  • Kuba afite Registre de Commerce.
  • Kuba nta deni afitiye ikigo gishinzwe imisoro n’ amahoro (No creance Valid)
  • Kuba nta deni afitiye ikigo cy’ubwiteganirize mu Rwanda (No creance Valid).
  • Kuba asanzwe akora iyo mirimo neza afite ibyemezo bitatu byaho yakoze biriho umukono wa Notaire.
  • Kuba azishyurwa kuri OP izigamiwe muri Banki ya Kigali nyuma yo kurangiza Imirimo.
  • Kuba afite Imashini Isohora Billing Receipt yemewe n’ikigo Cya RRA.
  • Photocopy y’Irangamuntu y’uwusaba isoko.

Kuba yishyuye amafaranaga ibihumbi icumi (10000Frw) bimwemerera gupiganira bidasubizwa.

  • Kubabyifuza kandi babifitiye ubushobozi bakwihutira gutanga ibyangobwa bisabwa kuri Email: kazibastudent@gmail.com  y’umushinga RW0953 Kaziba, mugatanga copy kuri Email: eniyonzima@rw.ci.org hanyuma ayo mafaranga azishyurwa kuri konte y’umushinga nomero 100 001227 569 yitwa RW0953 ASSEMBLE OF GOD KAZIBA iri muri Bank ya Kigali, basabwe gutanga ibyangombwa bisaba isoko bitarenze tariki ya 18/09/2026 saa yine za mu gitondo (10h00) ari nayo masaha yo gufungura amabaruwa ku mugaragaro, nyuma yiyo saha ntawuzemererwa gutanga ibyangombwa, uzatsindira iryo soko azamenyeshwa binyuze kuri Email yatanzeho ibyangowa bye kandi akaba yiteguye guhita atangira ako kazi ako kanya akimara kubimenyeshwa. Mukeneye ibindi bisobanuro birambuye mwakwifashisha numero zigaragara hejuru.

Bikorewe I kaziba, kuwa 11/09/2026 Byemejwe na:

Biteguwe n’umuyobozi w’umushinga

Umushumba w’itorero Assemblies of God

PD BAHIZI Jean Pierre Rev. Pastor Mugabo Dieudonne

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)