Skip to main content

Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ry’ibiribwa N’ibikoresho by’isuku

RW0567 EPR KABADAHA
Rate this employer
Average: 3 (1 vote)

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO

Itorero rya EPR/Paruwase Kabadaha, rifite umushinga RW0567 EPR KABADAHA uterwa inkunga na Compassion International, rifite icyicaro mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Mushishiro, akagali ka Munazi, umudugudu wa Kabadaha, buramenyesha ba Rwiyemezamirimo bose babyifuza kandi babifitiye ububasha ko ryifuza gutanga isoko ry’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Abifuza gupiganirwa iryo soko, barasabwa gutanga borderaux bishyuriyeho amafaranga ibihumbi icumi (10,000Rwf) adasubizwa kuri compte 100018741158 iri muri Banki ya Kigali (BK) ku mazina ya RW0567 EPR KABADAHA. Nyuma yo kwishyura muduha aho mwishyuriye kuri email rw0567eprkabadaha@gmail.com, kuva tariki 26/05/2026 kugera tariki 03/06/2026, DAO izaba ihari, nyuma ya tariki 03/04/2026 nta byangobwa tuzakira, amasaha yanyuma yo gutanga ibyangombwa kuri emal ni 23h30 zijoro.

Mugutanga ibyangombwa hamwe n’andi makuru yose arebana n’iri soko, muzabyohereza kuri email y’umushinga yavuzwe haruguru, mutange copy kuri izi emails: DMukamwezi@rw.ci.org & maniracentsure@gmail.com.

Ipiganwa rikazaba tariki 04/06/2026 saa tanu za mu gitondo zuzuye (11h00) ari nabwo tuzatangira isoko muruhame. Mu gihe cyo gufungura isoko ku mugaragaro, buri Rwiyemezamirimo agomba kuba ahibereye cyangwa ahagarariwe mu buryo bwemewe.

Ukeneye ibindi bisobanuro yatwandikira kuri email y’umushinga yavuzwe haruguru.

Bikorewe i Kabadaha kuwa 26/05/2026

Umushumba wa EPR/Paroisse Kabadaha

Pasteur MANIRAGABA Innocent

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)