AVSI Rwanda ni umuryango w’imbere mu gihugu wemewe na Guverinoma y’u Rwanda, wabaruwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) nk’umuryango utegamiye kuri Leta ukorera mu Rwanda, ufite nimero y’iyandikwa 717/RGB/NGO/LP/12/2020.
Intego yawo ni gukorera buri munsi mu kubaka umuryango wubahiriza agaciro n’icyubahiro bya buri muntu kandi urangwa n’ubutabera, wubaha amahitamo n’ibyifuzo by’abana n’imiryango yabo, ndetse no guteza imbere umutekano n’ubusabane mu miryango binyuze mu bufatanye bukomeye hagati y’ababyeyi, abaturage n’amashuri, hagamijwe imibereho myiza n’iterambere ryuzuye ry’abana.
AVSI Rwanda ikorera mu turere 6 tw’u Rwanda, mu byiciro bitandukanye by’ibikorwa. Ifasha kandi ikorana n’abantu barenga 240.000, binyuze mu mishinga ijyanye n’ibi bikurikira:
- Uburezi
- Kurengera umwana n’uburenganzira bw’urubyiruko
- Uburinganire n’iterambere ry’abagore
- Ubuzima bwo mu mutwe
- Iterambere ry’ubukungu
- Imihindagurikire y’ikirere
- Ubuhinzi
AVSI Rwanda ikorana n’abaturage, imiryango, amashuri, inzego za Leta n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo iteze imbere imibereho myiza, uburenganzira n’iterambere rirambye ry’abana, imiryango ndetse n’abaturage muri rusange.
ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUGURA NO GUTANGA IBIGEGA BY’AMAZI
AVSI Rwanda iramenyesha abacuruzi cyangwa ibigo bicuruza ibigega by’amazi ko yifuza gutanga isoko ryo kugura no gutanga ibigega bifite ubushobozi bwa litiro 10,000 kuri buri kimwe.
1. Ibisabwa ku bigega
Ibigega bigomba kuba:
- Bishya kandi bitakoreshejwe.
- Bifite ubushobozi bwa litiro 10,000 (10 m³)
- Bikozwe muri plastiki ikomeye kandi iramba (Polyethylene).
- Birwanya imirasire y’izuba (UV resistant).
- Bifite umupfundikizo ukomeye ufunga neza (Lid).
- Bifite umuyoboro winjizamo amazi (Inlet).
- Bifite umuyoboro usohoramo amazi (Outlet).
- Bifite robine igenzura amazi asohoka (Outlet valve).
- Bifite umuyoboro usohoramo amazi arenze urugero (Overflow).
- Ikigega kigomba kugira ibice bihuza imiyoboro n’ikigega bikomeye, biramba kandi bifunze neza ku buryo bidatuma amazi atemba
- Byujuje ubuziranenge bukenewe mu kubikamo amazi (Ibara ry’umukara cyangwa icyatsi bituma nta rumuri rwinjira mu kigega)
2. Umubare w’ibigega n’igiciro
Lot 1: Akarere ka Gicumbi (koresha iyi mbonerahamwe mu gihe uri gupiganira iri soko)
| Umurenge | Ingano y’ikigega | Umubare w’ibigegabikenewe mu karere | Igiciro ku kigega kimwe | Igiteranyo |
| Ruvune | litiro 10,000 (10 m³) | 1 | ||
| Nyamiyaga | litiro 10,000 (10 m³) | 5 | ||
| Rukomo | litiro 10,000 (10 m³) | 3 |
Lot 2: Akarere ka Ruhango (koresha iyi mbonerahamwe mu gihe uri gupiganira iri soko)
| Umurenge | Ingano y’ikigega | Umubare w’ibigegabikenewemu karere | Igiciroku kigega kimwe | Igiteranyo |
| Ruhango | litiro 10,000 (10 m³) | 0 | ||
| Bweramana | litiro 10,000 (10 m³) | 1 | ||
| Kinazi | litiro 10,000 (10 m³) | 1 |
Lot 3: Akarere ka Nyanza (koresha iyi mbonerahamwe mu gihe uri gupiganira iri soko)
| Umurenge | Ingano y’ikigega | Umubare w’ibigega bikenewemu karere | Igiciroku kigega kimwe | Igiteranyo |
| Cyabakamyi | litiro 10,000 (10 m³) | 4 | ||
| Kigoma | litiro 10,000 (10 m³) | 8 |
3. Ibyangombwa bisabwa kandi bikorerwaho isuzuma
Uwitabira isoko agomba gutanga:
- Inyandiko zigaragaza ko yemerewe gukora ubucuruzi n’umwirondoro w’ikigo na TIN number
- Icyangombwa cy’uko ikigo cyanditswe muri TVA / VAT cyangwa ko cyasonewe imisoro
- Inyandiko igaragaza ko umucuruzi atanga inyemezabuguzi (EBM invoice)
- Icyangombwa cy’uko nta mwenda abereyemo Rwanda Revenue Authority, kitarengeje amezi atatu
- Icyangombwa kigaragaza ahandi yakoze iyo mirimo akayirangiza neza
- Ibisobanuro bya tekiniki by’ikigega atanga (ubukomere, ibikigize n’ibyo kwirinda ngo kitangirika)
- Igiciro kuri buri kigega n’igiteranyo rusange, hashingiwe ku mubare w’ibigega bikenewe
- Igiciro kuri buri arrosoir n’igiteranyo rusange, hashingiwe ku mubare wa arrosoir zikenewe
- Igihe cyo gutanga ibigega kitarengeje iminsi 3 y’akazi muri buri karere
- Igihe cya garanti (Warranty) ku bigega.
Icyitonderwa: Igiciro gito si cyo cyonyine kizashingirwaho; hazitabwa ku bwiza no kubahiriza ibisabwa byose.
Uwitabira isoko asabwa kugaragaza niba igiciro yatanze kirimo ubwikorezi kugeza aho ibigega bizashyirwa mu murenge wa Ruvune, Rukomo, Nyamiyaga, Ruhango, Bweramana, Kinazi, Cyabakamyi na Kigoma.
AVSI Rwanda ifite uburenganzira bwo kwanga isoko ritubahirije ibisabwa, ifite kandi uburenganzira bwo kugabanya no kongera ingano (umubare w’ibigega bikenewe), hashingiwe ku kigereranyo cy’ingengo y’imari yateganyijwe n’ibiciro biri ku isoko.
NB: AVSI Rwanda, ntabwo itanga avance ku kigo cyatsindiye isoko.
4. Gutanga amasoko
Ibitabo by’amasoko bigomba gutangwa ku biro bikuru bya AVSI Rwanda,
| Kigali | Gasabo - Kimironko | Bibare | Inyamibwa village |KG 145 St. House No 10, bitarenze ku wa 29/09/2026 saa kumi n’imwe (5:00 pm)
Gufungura isoko: Ku wa 30/09/2026 kuva saa munani ku biro bya AVSI Rwanda.
Bikorewe i Kigali, ku wa 21/09/2026
Lorette Birara
Umuyobozi wa AVSI Rwanda