Skip to main content

Itangazo Ry’isoko Ryo Kugura Imyenda Yo Kurimbana Y’abana

Umushinga RW0762 LCR Kirehe
Rate this employer
Average: 4.6 (9 votes)

PARUWASI YA KIREHE

UMUSHINGA RW 0762 LCR KIREHE

AKARERE KA KIREHE

UMURENGE WA KIREHE

AKAGARI KA KIREHE

TEL: 0783169356 / 0787871257

Email:rw762krh@gmail

ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUGURA IMYENDA YO KURIMBANA Y’ABANA

Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abaluteri ry’u RWANDA paruwase ya Kirehe,riherereye mu kagari ka Kirehe, umurenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, intara y’i Burasirazuba riterwa inkunga na Compassion international binyuze mu mushinga RW0762 LCR Kirehe ririfuza gutanga isoko,ryo kugura no kugemura imyenda yo kurimbana 419 . 

Harimo ibyiciro 2 kubana bato ni 25 naho abana bakuru ni 394 bisobanuye ko bagomba kuba bitandukanye mubiciro kubana bakuru no kubato .

Abifuza gupiganira iri soko bose barasabwa gutanga ibyangombwa by’ipiganwa bikurikira : 

  1. Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa Paruwasi LCR Kirehe
  2. Proforma igaragaza ibiciro
  3. Kuba afite campany abarizwamo
  4. Kuba afite compte muri bank ifite ikoranabuhanga Kandi iri mumazina ya company.
  5. Kuba afite TIN number yo muri RRA na TVA
  6. Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA na RSSB kitarengeje amezi 3
  7. Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
  8. Ibyemezo 2 byaho yakoze akarangiza akazi neza
  9. Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP
  10. Kuba afite registre y’ubucuruzi itangwa na RDB y’ubucuruzi igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira
  1. Fotocopy y’indangamuntu yanyiri company cg icyemezo gisimbura indangamuntu

cyemewe n’amategeko.

Icyitonderwa:

1.Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuza gusura SAMPLE kubiro by’umushinga mu masaha yakazi kandi utazasura sample ntabwo Dosie ye izahabwa agaciro ikindi RWIYEMEZAMIRIMO agomba kwiyizira kugiti cye kugirango azajyane amakuru yuzuye yikuriye kuri Tairre kuberako bajya batuma abantu harimo nabamotari bakabaha amakuru y’ibice . 

2.Ibyangombwa by’ipiganwa byoherezwa kuri emails rw762krh@gmail.com, na

eniyonzima@rw.ci.org kuva ku italiki 16 /03/2026 kugeza kuwa 23 /03 /2026 saa tanu

z’amanywa ari nabwo hazafungurwa amabaruwa yabapiganiye isoko . abitabiriye

bazamenyeshwa ibyavuye mu ipiganwa kuri email zabo uzatsindira isoko azabimenyeshwa nawe

kuri email ye by’agateganyo, nyuma y’inama igamije kureberahamwe uko procedure

yubahirijwe hagati ya comite ishinzwe gutanga isoko n’umuhuzabikorwa uhagarariye imishinga,

nibwo uwatsindiye isoko azamenyeshwa igihe yazakorera amasezerano.

3. Rwiyemezamirimo yohereza document ze kuri izo emails zombi. Uwakohereza document ye

kuri email imwe ntahe copy indi email dosiye yaba impfabusa.

4. Izina rya dosiye (Email subject ni GUPIGANIRA ISOKO RY’IMYENDA )

Uwakenera ibindi ibisobanuro yahamagara numero zatanzwe haruguru.

Murakoze.

Bikorewe i Kirehe 16 /03/2026


Umuyobozi PARUWASE YA KIREHE mu itorero ry’Abaluteri ry’u Rwanda (LCR) 

Ruramgirwa Emmanuel 

 

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)