ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUGEMURA INKOKO N’IBIKORESHO BY’UBWOROZI BWAZO BIKENEWE N’ITSINDA NDASHOBOYE-NTARAMA
ABO TURI BO:
Impanuro Girls Initiative (IGI)
Impanuro Girls Initiative (IGI) ni umuryango nyarwanda udaharanira inyungu uhugura abari n’abategarugori ku bijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere, kwiteza imbere ndetse ikanabakorera ubuvugizi. Abari tubashishikariza kuguma mu ishuri birinda inda ziterwa abangavu, bamenya imihindagurikire y’imibiri yabo, abakiri bato babyaye tubashishikariza gusubira mu ishuri ndetse tukabafasha kugana amashuri y’imyuga kugirango biteze imbere. Abategarugori tubashishikariza kwihangira imishinga mito ibyara inyungu no kwita ku burezi bw’abana babo.
Kvinna Till Kvinna (KTK)
Kvinna Till Kvinna ni umuryango udaharanira inyungu w’abanyasuwede ufasha abagore batuye mu duce turimo amakimbirane mu kubongerera ubushobozi no gutuma bagira uruhare mu gufata ibyemezo.
Ubuyobozi bw’umuryango Impanuro Girls Initiative (IGI) binyuze mu mushinga “HINGA UBUKUNGU” ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Kvinna Till Kvinna (KTK) urifuza gutanga isoko ryo kugemura inkoko n’ibikoresho by’ubworozi bwazo by’itsinda Ndashoboye-Ntarama rikorana n’uyu muryango mu rwego rwo kuzamura umukobwa n’umugore mu bucuruzi.
IBYO TUZAKENERA N’INGANO YABYO
| 
			 NO  | 
			
			 IBIKENEWE  | 
			
			 INGANO Y’IBIKENEWE  | 
		
| 
			 1  | 
			
			 Ikigega gifata amazi  | 
			
			 2  | 
		
| 
			 2  | 
			
			 Umurasire (My Sol-Bboxxx)  | 
			
			 1  | 
		
| 
			 3  | 
			
			 Inkoko zitera amajyi za kijyambere  | 
			
			 400  | 
		
| 
			 4  | 
			
			 Ibikoresho byo kugaburiramo inkoko  | 
			
			 3  | 
		
| 
			 5  | 
			
			 Ibikoresho inkoko zinyweramo  | 
			
			 3  | 
		
| 
			 6  | 
			
			 Ibiryo by’inkoko (Tunga seeds)  | 
			
			 10  | 
		
| 
			 7  | 
			
			 Pompe ivomerera  | 
			
			 4  | 
		
| 
			 8  | 
			
			 Amakorete  | 
			
			 3  | 
		
| 
			 9  | 
			
			 Amasuka  | 
			
			 10  | 
		
| 
			 11  | 
			
			 Shitingi  | 
			
			 3  | 
		
| 
			 12  | 
			
			 Ibitiyo  | 
			
			 10  | 
		
| 
			 13  | 
			
			 Amabase  | 
			
			 10  | 
		
Abifuza gupiganira iri soko bose barasabwa gutanga ibyangombwa by’ipiganwa bikurikira kandi bw’umwimerere ,Fotocopy na scan document ntizemewe uzazizana ntizakirwa.
- Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyobozi wa Impanuro Girls Initiative (IGI)
 - Proforma igaragaza ibiciro by’ibikoresho byavuzwe haruguru
 - Kuba afite TIN number yo muri RRA na TVA
 - Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA na RSSB
 - Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
 - Ibyemezo 3 byaho yakoze uwo murimo akarangiza akazi neza bitarengeje umwaka abihawe
 - Kugaragaza sample y’ibyo apiganira
 - Kuba afite registre y’ubucuruzi itangwa na RDB y’ubucuruzi igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira
 - Fotocopy y’indangamuntu yanyiri company cg icyemezo gisimbura indangamuntu cyemewe n’amategeko.aho Fotocopy y’indangamuntu iremewe yonyine gusa ibindi byagomwe n’umwimerere
 
ICYITONDERWA:
- Ibyangombwa by’ipiganwa bizoherezwa kuri
emails: procurement@impanuro.org na: info@impanuro.org bitarenze taliki 06/11/2025. - Izina rya dosiye (Email subject ni: Gupiganira isoko ryo kugemura inkoko n’ibikoresho by’ubworozi bwazo)
 - Uwakenera ibindi ibisobanuro yahamagara numero za telephone zikurikira:
 
+250 791697843
Murakoze!