ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUGEMURA IBIKORESHO BY’UBUDOZI BIZAKORESHWA N’AMAKOPERATIVE: ABISHYIZEHAMWE, ICYIZERE CY’EJO HAZAZA NA BURANGA AKORANA NA IMPANURO GIRLS INITIATIVE (IGI) KU BUFATANYE NA KVINNA TILL KVINNA (KTK)
ABO TURI BO:
Impanuro Girls Initiative (IGI)
Impanuro Girls Initiative (IGI) ni umuryango nyarwanda udaharanira inyungu uhugura abari n’abategarugori ku bijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere, kwiteza imbere ndetse ikanabakorera ubuvugizi. Abari tubashishikariza kuguma mu ishuri birinda inda ziterwa abangavu, bamenya imihindagurikire y’imibiri yabo, abakiri bato babyaye tubashishikariza gusubira mu ishuri ndetse tukabafasha kugana amashuri y’imyuga kugirango biteze imbere. Abategarugori tubashishikariza kwihangira imishinga mito ibyara inyungu no kwita ku burezi bw’abana babo.
Kvinna Till Kvinna (KTK)
Kvinna Till Kvinna ni umuryango udaharanira inyungu w’abanyasuwede ufasha abagore batuye mu duce turimo amakimbirane mu kubongerera ubushobozi no gutuma bagira uruhare mu gufata ibeyemezo.
Ubuyobozi bw’umuryango Impanuro Girls Initative (IGI) binyuze mu mushinga “HINGA UBUKUNGU” ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Kvinna Till Kvinna (KTK) urifuza gutanga isoko ryo kugemura ibikoresho by’ubudozi by’abagize amatsinda akorana n’uyu muryango mu rwego rwo kuzamura umukobwa n’umugore mu bucuruzi.
IBYO TUZAKENERA N’INGANO YABYO:
| 
			 NO  | 
			
			 IBIKENEWE  | 
			
			 INGANO Y’IBIKENEWE  | 
		
| 
			 1  | 
			
			 Imashini zidoda z’umuriro  | 
			
			 3  | 
		
| 
			 2  | 
			
			 Imashini zisazwe  | 
			
			 9  | 
		
| 
			 3  | 
			
			 Imashini zidoda imyenda iremereye  | 
			
			 10  | 
		
| 
			 4  | 
			
			 Imashini zitera indumane  | 
			
			 2  | 
		
| 
			 5  | 
			
			 Imashini zitera intoboro  | 
			
			 1  | 
		
| 
			 6  | 
			
			 Imashini ifunika ibipesu  | 
			
			 1  | 
		
| 
			 7  | 
			
			 Imashini ica intoboro  | 
			
			 1  | 
		
| 
			 8  | 
			
			 Imashini iponsa(Dynamo)  | 
			
			 1  | 
		
| 
			 9  | 
			
			 Imashini zikora borderie  | 
			
			 2  | 
		
| 
			 10  | 
			
			 Imashini zisirifira  | 
			
			 3  | 
		
| 
			 11  | 
			
			 Imashini ikora inkweto  | 
			
			 1  | 
		
| 
			 12  | 
			
			 Imashini iboha imipira  | 
			
			 1  | 
		
| 
			 13  | 
			
			 Imashini ikora ibikapu  | 
			
			 1  | 
		
| 
			 14  | 
			
			 Ibitambaro n'impu  | 
			
			 50  | 
		
| 
			 15  | 
			
			 Imikasi  | 
			
			 10  | 
		
| 
			 16  | 
			
			 Crochet  | 
			
			 5  | 
		
| 
			 17  | 
			
			 Amasaro  | 
			
			 1  | 
		
| 
			 18  | 
			
			 Super Wax  | 
			
			 8  | 
		
| 
			 19  | 
			
			 Ibindi bikoresho by’ibanze (Made in Rwanda undergaments)  | 
			
			 10  | 
		
Abifuza gupiganira iri soko bose barasabwa gutanga ibyangombwa by’ipiganwa bikurikira:
- Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyobozi wa Impanuro Girls Initiative (IGI)
 - Proforma igaragaza ibiciro by’ibikoresho byavuzwe haruguru
 - Kuba afite TIN number yo muri RRA na TVA
 - Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA na RSSB
 - Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
 - Ibyemezo 3 byaho yakoze uwo murimo akarangiza akazi neza bitarengeje umwaka abihawe
 - Kugaragaza sample y’ibyo apiganira
 - Kuba afite registre y’ubucuruzi itangwa na RDB y’ubucuruzi igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira
 - Fotocopy y’indangamuntu ya ny’iri business cg icyemezo gisimbura indangamuntu cyemewe n’amategeko.
 
ICYITONDERWA:
- Ibyangombwa by’ipiganwa bizoherezwa kuri
emails: procurement@impanuro.org na: info@impanuro.org bitarenze taliki 06/11/2025. - Izina rya dosiye (Email subject ni: Gupiganira isoko ryo kugemura ibikoresho by’ubudozi)
 - Uwakenera ibindi ibisobanuro yahamagara numero za telephone zikurikira:
 
+250 791697843
Murakoze!