Skip to main content

Itangazo Ry’isoko Ryo Gutanga Inkweto Kubana 255 Bafashwa Numushinga RW0648 EAR Mbyo

Anglican Church Mbyo Parish

The Anglican Church of Rwanda (EAR), which traces its origins to missionary work beginning in 1925, is one of the nation's largest religious bodies, with a widespread presence of over one million members.

Rate this employer
Average: 2.2 (5 votes)

ITORERO ANGILIKANI MU RWANDA

ANGLICAN CHURCH OF RWANDA

KIGALI DIOCESE

 PARUWASE YA MBYO

 PROJECT RW648

 

Mbyo kuwa 21/10/2025.

ITANGAZO RY’ISOKO.Umushinga RW648 EAR Paruwase ya Mbyo ukorera mu karere ka BUGESERA umurenge wa Mayange akagali ka Mbyo uterwa inkunga na Compassion international mu Rwanda, unejejwe no kumenyesha abantu kugiti cyabo, company, cyangwa koperative babyifuza ko ushaka gutanga Amasoko atandukanye kubagenerwa bikorwa b’uwo mushinga :

 

  • Isoko ryo gutanga inkweto kubana 255 bafashwa numushinga RW0648 EAR MBYO.

Ababyifuza bagomba kuzabitwaje ibibikurikira.

  • Ibaruwa yandikiwe umushumba wa EAR Paruwase ya Mbyo isaba gupiganira amasoko.
  • icyangombwa cy’ubucuruzi gitangwa na RDB 
  • icyangombwa cya RRA kigaragaza ko ari mu batanga imisoro ya TVA.
  • Icyangombwa cyo kutabamo imisanzu ya RSSB kitarengeje amezi 3.
  • Proforma y’ibiciro kubyo apiganiwe.
  • Kuba agaragaza ko atanga inyemezabuguzi ya EBM 
  • Photocopy y’indangamuntu
  • Kuba agaragaza ibyangombwa bitatu byaho yabayarakoze uwo umurimo ningombwa.
  • Kuba yiteguye gutanga inkweto ivugwa muri DAO kandi igaragara ya sample yo mubwoko bwa NIKE ZOOM PEGASUS ikaba ORGINAL ikindi aho yaturutse hakaba MADE IN VIETNAM
  • Kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000frw) adasubizwa kuri konti NO 00040-00280484-90 ya RW648 MBYO, iri muri banki ya kigali (bk) yo kugura agatabo k’ipiganwa. 
  • Uwaguze DAO agomba kohereza bordero kuri Email zose zikurikira
    rw648projectdirector@gmail.com , revstepheng@gmail.com , JMukakimenyi@rw.ci.org
  • CYITONDERWA: Ibyo byangombwa byose bigomba kubabiriho umukono wa noteri , ikindi rwiyemeza mirimo wese uzatsindira isoko ryavuzwe haruguru agomba kubayiteguye kubahiriza amabwiriza hakurijwe ibiri muri DAO n’itangazo , namasezerano y’isoko yatsindiye.ikindi Abujuje ibisabwa, Amabaruwa azafungurirwa mu ruhame tariki ya 04/11/2025 I saa 14h00 za manywa. Kubiro By’umushinga kubindi bisobanuro wahamagara kuri nimero zikurikira 0788425304.

Bikorewe Mbyo kuwa 21/10/2025. Kubindi bisobanuro wahamagara tel:0788425304 
cyangwa ukandika kuri Email zavuzwe haruguru .

Bishyizweho umukono n’umushumba wa EAR Paruwase ya MBYO

Rev. Canon,Archdeacon GAHIGI ETIENNE

 

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)