ITORERO ANGILIKANI RY’U RWANDA Gasura, kuwa 07/07/2025 DIYOSEZE YA GASABO PARUWASE YA GASURA RW0818 EAR GASURA E-MAIL : rw0818eargasura@gmail.com PHONE NUMBER : 0783795100/0788450039 |
ITANGAZO RYO KUGURIRA ABANA INKWETO NO KUGEMURA IBIRIBWA
Umushinga RW0818 EAR GASURA ukorera mu itorero ANGLICAN RY’URWANDA EAR DIOCESE YA GASABO, PARUWASI GASURA uramenyesha ababyifuza bose kandi babifitiye ubushobozi, ko ushaka gutanga isoko ryo :
- Kugemura ibiribwa ku mushinga no
- kugurira abana b’umushinga inkweto.
Abifuza gupiganira aya masoko uko ari abiri,bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :
- Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyobozi wa EAR Paruwase ya Gasura
- Tin Number cyangwa RDB REGISTRATION NUMBER
- Fotocopy y’indangamuntu cyangwa ikiyisimbura cyemewe n’amategeko kitarengeje amezi 3.
- Icyemezo cy’umwimerere (original) cy’uko utabereyemo umwenda ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kandi kitarengeje amezi 3 gitanzwe.
- Icyemezo cyo kurangiza imirimo neza ahandi ,kandi kitarengeje amezi atatu gitanzwe.
- Ibiciro cg Facturer Proformat bigaragaza agaciro ka kimwe n’agaciro ka byose byandikishijwe imashini.
- Kuba afite facture yasohowe na EBM akoresha
- Kubigeze gutsindira isoko muri iyi paruwase basabwe kuza bitwaje icyangombwa cy’imikoranire myiza gitangwa n’ubuyobozi bwa Paruwase
- Kugaragaza Attestation de non redevance iri notifiye itangwa na RSSB itarengeje amezi atatu.
Abifuza gupiganwa basabwe kuza ku biro by’umushinga aho ukorera I Gasura mu murenge wa NDUBA gusura ayo masoko kugirango bahabwe ibisobanuro bihagije, guhera 8/07/2025 - 20/07/2025 kandi barasabwa kuzana amabahasha yabo afunze neza ku biro by’umushinga bitarenze kuwa 21/07/2025 saa cyenda (15h00) ari nabwo hazafungurwa ayo mabahasha mu ruhame.
Igitabo gikubiyemo amabwiriza muragisanga ku mushinga guhera taliki ya 8/07/2025 - 20/07/2025 mu masaha y’akazi nyuma yo kugaragaza inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi cumi (10,000 Frw) adasubizwa yishyurwa kuri Compte Numero 100093492573 iri muri Banki ya Kigali (BK) ibaruye kuri RW0818 EAR GASURA.
Ku bindi bisobanuro mwahamagara : 0783795100/0788450039
UMUYOBOZI WA EAR PARUWASE YA GASURA
Rev. Past KIMONYO Frederick