ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’IBIKORESHO BYO MU BIRO (OFFICE FURNITURE&IT EQUIPMENT)
Goshen Finance Plc, iramenyesha abantu bose babishaka kandi babifitiye ubushobozi ko kuwa mbere taliki 22/12/2025 hategenyijwe” CYAMUNARA “y’ibikoresho byayo bitagikoreshwa
Gusura ibyo bikoresho bizatangira taliki ya 15/12/2025 kugeza taliki 19/12/2025 ku mashami ya Goshen Finance akurikira:RUHANGO,RUBAVU,MUSANZE,REMERA HEAD QUARTER.
Abantu bifuza kugura ibyo bikoresho bohereza ibiciro byabo mu ibahasha ifunze yanditseho “(CYAMUNARA Y’IBIKORESHO ADMINISTRATION’’ ku cyicaro gikuru cya Goshen Finance giherereye I Remera Kisimenti ,munzu ya Yyussa plaza.
Ku mugereka murahasanga urutonde rw‘ibyo bikoresho ndetse naho biherereye ku mashami yose ya Goshen Finance.
GOSHEN FINANCE IRIBUTSA ABAZITABIRA CYAMUNARA IBI BIKURIKIRA:
- Amaburuwa ya Cyamunara azafungurirwa ku cyicaro Gikuru cya Goshen Finance taliki 22/12/2025 Saa cyenda z’amanywa, kandi buri wese wapiganiwe isoko yemerewe kuza muri icyo gikorwa cyo gufungurira amaburuwa mu ruhame.
- Utsindiye ibikoresho asabwa kwishyura 100% y’agaciro yatsindiyeho bitarenze iminsi ibiri (2), amafaranga ashyirwa kuri konti 6775011789 ya Goshen Finance ifunguye muri Ecobank.
- Urengeje iyo minsi yo kwishyura yavuzwe haruguru atangira kongeraho 10% by’agaciro k’igikoresho yatsindiye buri munsi y’ubukererwe.
- Ku rutonde ruri kumugereka murahasanga ibyo bikoresho.
- Ucyeneye ibindi bisobanuro abariza kuri Tel: 0788393000
Bikorewe I Kigali kuwa 12/12/2025.
Biteguwe na : Byemejwe na :
TUMUKUNDE Sandrine MUSANGAMFURA Ignace
Logistic officer Umuyobozi Mukuru