Skip to main content

Itangazo Rigenewe, Urubyiruko, Abikorera, Cyangwa Ibigo Bifite Aho Bihuriye N’ubuhinzi, No Gutunganya Ibibukomokaho

Kilimo Trust

Kilimo Trust (KT) is Non-Governmental Organization (NGO) that specializes in the design and implementation of sustainable agribusiness solutions in Rwanda and across East Africa. Over the past 20 years, Kilimo Trust has worked collaboratively with agricultural value chain actors to co-develop interventions that enhance farm productivity, improve postharvest management, expand access to finance and appropriate technologies, and facilitate entry to local and export markets. These efforts are focused on increasing income and employment opportunities.
 

Rate this employer
Average: 4.2 (50 votes)

ITANGAZO RIGENEWE, URUBYIRUKO, ABIKORERA, CYANGWA IBIGO BIFITE AHO BIHURIYE N’UBUHINZI, NO GUTUNGANYA IBIBUKOMOKAHO.

Kilimo Trust Rwanda, ibinyujije mu mushinga wa Inclusive Agri-Services Delivery for Employment Creation (ISEC), iramenyesha urubyiruko rukora ubuhinzi, ubucuruzi,cyangwa rutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ko icyiciro cya kabiri (cohort 2) cy’amasomo y’igihe gito y’ubumenyingiro mu bijyanye n’ubuhinzi no gutunganya ibibukomokaho, kizatangira bitarenze ukwezi kwa cumi n’abiri (Ukuboza) 2025. Urubyiruko rwikorera rushobora kwisabira umuntu ku giti cye, cyangwa akoherezwa n’ikigo kigamije kuzamuha akazi asoje amasomo. 

Ibyerekeranye n’umushinga wa Inclusive Agri-Services Delivery for Employment Creation (ISEC);

Umushinga (ISEC) ni umushinga uzamara imyaka itatu kuva (2024–2027), uterwa inkunga na AGRA kandi ukaba ushyirwa mu bikorwa na Kilimo Trust. Ugamije guteza imbere urubyiruko, abagore, n’abantu bafite ubumuga binyuze mu kongera ubumenyi bwabo no kubafasha kubona amasoko mu rwego rwo gutezimbere uruhererekane nyongeragaciro rwa avoka n’urusenda mu turere twa Huye, Rwamagana na Kayonza

tubamenyesha.

Ibiteganyirijwe urubyiruko: 

  1. Gutanga ubumenyingiro ku buhinzi bw’umwuga no gutunganya ibibukomokaho binyuze mu masomo y’igihe gito yigishirizwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro n’ahandi habugenewe nk’inganda, ibigo by’abikorera n’ibigo by’ubushakashatsi.
  2. Kongera ubumenyi n’uburambe binyuze mu nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi cyangwa ibigo bikora ubuhinzi bugezweho. 
  3. Gushyigikira imishinga y’urubyiruko yahize iyindi mu kugaragaza amahirwe yo kubyara inyungu no gutanga akazi (guhitamo imishinga bikorwa ku basoje amasomo).

Icyo itangazo rigamije

Umushinga ISEC uramenyesha urubyiruko, ibigo, cyangwa imishinga bakora ibijyanye n’ubuhinzi no gutunganya ibibukomokaho ko yateguye amasomo y’igihe gito mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro n’ahandi habugenewe nk’inganda, ibigo by’abikorera n’ibigo by’ubushakashatsi) kugirango urubyiruko ruhabwe ubumenyi bubagira abakozi b’abanyamwuga na ba rwiyemezamirimo muri ibi bikurikira: 

  1. Ikoranabuhanga mu kuhira (Gukoresha no kubungabunga bikoresho byifashishwa mu kuhira imyaka (irrigation systems)
  2. Gukoresha Imashini (Gukoresha no kwita ku mashini zifashishwa mubuhinzi (tractors)
  3. Kongerera Umusaruro Agaciro (Gutunganya no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi (food processing)
  4. Ikoranabuhangakubuhinzi bugenzuwe (Gucunga no Gukoresha Greenhouse (protected agriculture).

IBISABWA KU BIYANDIKISHA``

Ikiguzi gisabwa:

Nta kiguzi gisabwa uwiyandikisha cyangwa uwitabiriye aya amasomo muri gahunda ya ISEC, Ikiguzi cy’amasomo cyishyurwa n’umushinga.

Ubyifuza agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba afite hagati y’imyaka 18 na 35.
  • Kuba aboneka kandi yiyemeje kwitabira amahugurwa kugera ku musozo.
  • Kuba yararangije byibura amashuri atatu yisumbuye (S3) no kuzamura. 
  • Kuba akora cyangwa yitegura gukora imirimo y’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi cyangwa gutunganya ibibukomokaho.
  • Kuba agaragaza ko atuye muri kamwe mu turere twavuzwe twa Huye, Rwamagana, cyangwa Kayonza.
  • Kuba afite ubwishingizi bwo kwivuza cyangwa mituweli butarengeje igihe.

IBISABWA ABIKORERA, IMISHINGA, CYAGWA IBIGO:

Abikorera, imishinga, cyagwa ibigo bifite aho bihuriye n’ubuhinzi ndetse n’ikoranabuhanga mu buhinzi no gutunganya ibibukomokaho barasabwa ibi bikurikira:

  1. Kuba akora ibikorwa by’ubuhinzi,kongerera agaciro umusaruro ukomoka kubuhinzi cyangwa ibifitanye isano n’ikoranabuhanga mu buhinzi.
  2. Kuba yiyemeje kuzaha akazi uwo yohereje cyangwa kumuha inkunga iteza imbere umushinga we igihe azaba asoje amasomo.

INYANDIKO ZISABWA

    • Fotokopi y’Indangamuntu y’u Rwanda cyangwa Indangamuntu y’impunzi
    • Fotokopi y’icyangobwa cy’amashuri warangije (Amashuri abanza, Ayisumbuye, Kaminuza cyangwa TVET)
    • Icyemezo cy’uko atuye mu turere twavuzwe haruguru.
    • Icyangobwa kigaragaza ibyo ukora (niba gihari)
  • Ibaruwa y’impamvu wifuza kwitabira amahugurwa (itarenze amagambo 150

UKO WAKOHEREZA UBUSABE BWAWE

Abujuje ibisabwa kandi bifuza kwitabira aya masomo barasabwa gukanda aha hakurikira:

  1. Ku rubyiruko rwikoreraKANDA HANO wuzuze amakuru asabwa wohereze bitarenze tariki 

20 Ukuboza 2025 saa kumi nimwe z’umugoroba (5:00pm)

Cyangwa,

  1. Ku bikorera, imishinga, cyagwa ibigoKANDA HANO wuzuze amakuru asabwa wohereze bitarenze tariki 20 Ukuboza 2025.

ICYITONDERWA

  1. Urubyiruko rw’igitsina gore, abafite ubumuga, abashyira mu bikorwa ikoranabuhanga mu buhinzi n’abafite imishinga cyangwa ibikorwa birengera ibidukikije barashishikarizwa cyane gukoresha aya mahirwe.
  2. Abikorera, ibigo bya leta n’iby’abikorera, n’imishinga, bifuza kohereza urubyiruko bose baremerewe.
  3. Abujuje ibisabwa nibo bazamenyeshwa gusa..
  4. Utanga ubusabe agomba kubutanga ku isomo rimwe.

Ukeneye ibindi bisobanuro, yahamagara kuri +250 780 208 285 hagati ya saa tatu za mu gitondo (9:00am) na saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00pm), kuva kuwa mbere (Monday) kugeza kuwa gatanu (Friday).

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)