ITANGAZO RYA CYAMUNARA
Sosiyete ishamikiye kuri Kaminuza y’ u Rwanda; UR HOLDINGS GROUP LTD, iramenyesha ababyifuza bose kandi babifitiye ubushobozi ko ishaka kugurisha mu cyamunara ibikoresho bigizwe ahanini n’ibikoresho byo mu biro (Office furniture): intebe, ameza, utubati, Ibikoresho byo muri laboratwari, ibikoresho by’ubwubatsi bitandukanye (Assorted Construction Materials): inzugi, amadirishya, amabati, amategura, amakaro, imireko, amatiyo, ibikoresho bya plomberie, ibyuma bishaje, imbaho na purasitiki (metal, wood and plastic scraps), ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi y’umuriro (Fire extinguishers), inkwi (firewood), ibyuma bisakazwa ibisengeby’amazu (roof trusses), ibigega bibika mazutu (oil tanks), ibigega by’amazi (plastic water tanks), ibyuma bishaje (metallic scraps) n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Ibyo bikoresho biherereye ku mashami ya Kaminuza y’u Rwanda ariyo Nyarugenge, Gikondo na Kicukiro (UR Nyarugenge, Gikondo and Kicukiro Campuses) mu mujyi wa Kigali.
Abifuza ibindi bisobanuro ndetse n’amabwiriza bigendanye n’icyi cyamunara,barasabwa gusura urubuga rwa Kaminuza y’u Rwanda: https://ur.ac.rwbanyuze ahanditse ‘’Announcements’’. Cyamunara izakorwa biciye mu buryo bw’ipiganwa bukoresheje amabahasha afunze (Bidding through sealed envelopes).
Gusura ibyo bikoresho aho biherereye biteganyijwe mu minsi y’akazi guhera taliki ya 12 Kanama 2026 kugeza taliki ya 14 Kanama 2026, guhera saa 10:00 AM za mugitondo kugeza saa 15:00 z’umugoroba.
Cyamunara iteganyijwe ku mataliki akurikira:
- Taliki ya 19 Kanama 2026 guhera saa yine za mugitondo (10:00 AM): Hazagurishwa ibikoresho biherereye ku ishami rya UR Nyarugenge Campus.
- Taliki ya 20 Kanama 2026 guhera saa yine za mugitondo (10:00 AM): Hazagurishwa ibikoresho biherereye ku ishami rya UR Gikondo Campus ndetse na UR Kicukiro Campus
Abifuza ibindi bisobanuro bigendanye n’iyi cyamunara babariza kuri telephone ngendanwa zikurikira: 0783861847 na 0783566953.
Murakoze
Kigali, kuwa 10 Kanama 2026
Narcisse MUGESERA
Umuyobozi Mukuru (CEO)
UR Holdings Group Ltd