ITANGAZO RY’ISOKO
Ubuyobozi bw’itorero EAR PAROISSE GASHONGORA rifite umushinga RW0757 EAR GASHONGORA uterwa inkunga na Compassion international Rwanda,ukorera mu mu Ntara y’Iburasirazuba,akarere ka KIREHE,umurenge wa GAHARA,Akagari ka Nyagasenyi,urifuza gutanga isoko ryo Kugurira imiryango y’abana 81 barererwa muri uwo mushinga imbuto y’ibishyimbo :
N0 |
Ibikenewe |
Ingano |
Ubwoko |
igiciro cya kimwe mu mibare (kirimo imisoro) |
igiciro cya kimwe mu nyuguti (kirimo imisoro) |
1 |
Imbuto y’ibishyimbo |
1,620 Kg |
Mushingiriro |
Abifuza gukora iri soko,basabwa kuba bujuje ibi bikurikira :
1 . Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa EAR Paroisse Gashongora.
2.Urupapuro rugaragaza ibiciro(Facture proforma)rwometseho nomero za konte ifunguye mu mazina y’icyangombwa cy’ubucuruzi.
3.Kuba afite icyangombwa cy’ubucuruzi kigaragaza ko akora iyo imirimo gitangwa na RDB kiriho umukono wa noteri
4.Icyemezo cya VAT(Value Added Tax) kiriho umukono wa noteri .
5.Kuba yemera gutanga facture ya EBM (Electronic Belling machine)
6.Icyemezo cyo kutabamo imisoro ya RRA na RSSB biriho umukono wa noteri .
7. Copy y’indangamuntu y’uhagarariye company.
8. Ubuhamya bw’ahantu 2 yakoze iyo mirimo kandi neza
Ibyangombwa by’ipiganwa byoherezwa kuri izi emails:rw757eargashongora@gmail.com, eniyonzima@rw.ci.org
kuva kuwa mbere taliki 01/09/2025 kugeza kuwa mbere taliki mbere 15/09/2025 saa tanu zuzuye(11h00) z’amanywa amabaruwa(Emails)akazafungurwa kuri uwo munsi saa tanu(11h00) z’amanywa.Umuntu yemerewe kwitabira ipiganwa cyangwa agasaba raporo y’ibyavuye mu ipiganwa akayihabwa kuri email ye kimwe n’uzatsindira isoko amenyeshwe igihe yaza gukorera amasezerano
ICYITONDERWA:
- Rwiyemezamirimo uzohereza document ye kuri email imwe ntange copy kuyindi ubusabe bwe ntibuzahabwa agaciro
- Izina rya dosiye(Email Subject:GUPIGANIRA ISOKO KURI RW0757 GASHONGORA RYO KUGURA IMBUTO Y’IBISHYIMBO.
Ku bindi bisobanuro,wagera aho umushinga ukorera cyangwa ugahamagara telephone:0788438893/0781629787
Bikorewe i Gashongora,kuwa 28/08/2025
REV.KAREMERA Sam Umuyobozi wa EAR Gashongora