ITORERO ANGLICAN RY’ U RWANDA
PARUWASI YA GATORE
RW 0631 GATORE
AKARERE KA KIREHE
UMURENGE WA GATORE
AKAGARI KA NYAMIRYANGO
TEL: 0788552884/0782040330
Email:rw631eargatore@gmail.com
ITANGAZO RY’ ISOKO
Ubuyobozi bw’ itorero Anglican ry’ u RWANDA, Paroisse Gatore rifite umushinga RW0631 EAR GATORE uterwa inkunga na Compassion International mu Rwanda, buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi n’ ububasha ko ryifuza gutanga isoko No: 0003/CI/RW0631/2026 ryo kugura no gutanga ingurube zo koroza abagenerwabikorwa batoranijwe kuri uwo mushinga.
ABIFUZA GUPIGANIRA IRI SOKO BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA:
- Ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa EAR Paruwasi Gatore isaba isoko.
- Facture Proforma igaragaza igiciro cya kimwe n’igiciro mbumbe cyose.
- Kuba afite inimero y’ umusoreshwa (TIN Number) naTVA.
- Kuba afite Registre de Commerce.
- Kuba nta deni afitiye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’ amahoro (Rwanda revenues authority)
- Kuba nta deni afitiye ikigo cy’ubwiteganirize mu Rwanda (RSSB).
- Kuba asanzwe akora iyo mirimo neza afite ibyemezo nibura bitatu by’aho yakoze biriho umukono wa Notaire.
- Kuba afite icyemezo cya Bank kigaragaza ko afite ubushobozi bwo gukora iryo soko.
- Kuba azishyurwa kuri OP izigamiwe muri Banki ya Kigali nyuma yo kurangiza imirimo.
- Kuba afite imashini yo gusohoraho inyemezabwishyu/ Billing Receipt yemewe n’ikigo cy’igihugu gishyinzwe imisoro n’amahoro RRA.
- Photocopy y’irangamuntu.
ICYITONDERWA: *Kubabyifuza kandi babifitiye ubushobozi, igitabo cy’amabwiriza agenga isoko kiboneka ku biro by’umushinga RW0631 Gatore hamaze kwishyurwa amafaranga angana na 10,000frws yishyurwa kuri Compte ifite No 100007261041 ya EAR GATORE RW631 ibarizwa muri Banki ya Kigali (bk) ishami rya Kirehe adasubizwa. Abifuza gupiganira iri iri soko bagomba gutangira dosiye zabo bakimara kumva iri tangazo ni ukuvuga rikimara gushyirwa ahagaragara; Ikindi nuko kudepoza dosiye bikorwa online kuri email ikurikira: rw631eargatore@gmail.com ugatanga kopi kuri email: eniyonzima@rw.ci.org. kwakira dosiye kuva tariki ya 23/02/2026 kugeza kuwa 09/03/2026 saa yine za mugitondo (10h00) ari nayo masaha yo gufungura amabahasha k’umugaragaro.
* Ikindi nuko amabaruwa azafungurwa abasabye isoko bahari kandi uzadepoza kuri email yavuzwe ntatange kopi ahandi dosiye ye izateshwa agaciro.
Bikorewe i Gatore, kuwa 20/02/2026
Umuyobozi w’ itorero rya EAR Gatore
Rev. Can. Arch. GASANA Samuel