Impanvu : Itangazo rishaka impuguke mu kwigisha kudoda
Rwanda Climate Change and Development Net Work (RCCDN) kubufatanye na CECI (Centre d’Etude et cooperation International) ifite umushinga wo kwigisha abakobwa hamwe n’abagore bakiri bato kudoda, ubuzima bw’imyororeke, kwihangira imirimo,gukora imishinga iciriritse, ibarura mari riciriritse , uburyo bwiza bwo kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya , uburinhganire n’ubwuzuzanya hakoreshejwe uburyo bwa GALS and ECC n’ibindi byabagirira akamaro mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Aho umushinga ukorera: Ishuri ryigisha kudoda riherereye mu murenge wa Mayange akarere ka Bugesera akaba ari naho uwigisha azakorere umurimo wo kwigisha mugihe cy’amezi atandatu (6 Months)
Ibyo uzigisha kudoda agamba kuba y’ujuje
- Kuba ari umunyarwandakazi
- Kuba afite uburambe nibura bw’imyaka 15 yo kwigisha kudoda
- Kugaragaza aho yagiye yigishije , abifitiye ibimyeto
- Kugaragazako azi kwigisha gukora imbindo zikoreshawa n’abagore n’abakobwa mugihe bari mu mihango
- Kuba yiteguye kuba mu bugesera aho ishuri riherereye
- Kuba azi kwandika neza ikinyarwanda no kukivuga neza
Uwifuza akazi kandi yujuje ibisbwa yakwandika ibaruwa igasaba mu Kinyarwanda, agaragaze uburambe n’ubushobozi ndetse n’ikiguzi yifuza buri kwezi mugihe cy’amezi 6. Ibarwaka isaba akazi n’ibiyiherekeje yandikirwa coordinator wa RCCDN
NB : Ibarwa igomba kuba yagejejwe ku kicaro cya RCCDN, mu karerea ka Kicukiro, umurenge wa Kagarama akagari ka Muyange bitarenze tariki 14/7/2025 saa tanu z’amannywa
Faustin Vuningoma
Coordinator,
Rwanda Climate Change Development Network