ITANGAZO RIREBA URUBYIRUKO RUFITE IMISHINGA YO KONGERERA AGACIRO IBIKOMOKA KU BUHINZI N’UBWOROZI (IKICIRO CYA 4)
KU BUFATANYE NA MASTERCARD FOUNDATION, IMPUZAMIRYANGO PRO-FEMMES/TWESE HAMWE, TRADEMARK AFRICA (TMA) N’IKIGO MPUZAMAHANGA CY’UBUCURUZI (ITC), BINYUZE MURI POROGARAMUYA VIBE (Value Added Initiative to Boost Employment) Y’IMYAKA ITANU IGAMIJE GUHANGA AKAZI KU RUBYIRUKO, ABAGORE N’ABAFITE UBUMUGA, BARI GUSHYIRA MU BIKORWA UYU UMUSHINGAUGAMIJE GUSHYIGIKIRA IBIKORWA BY’URUBYIRUKO “20,000” N’ABAFITE UBUMUGA (70% ARI ABAGORE), BAFITE IBIKORWA MU RUHEREREKANE NYONGERAGACIRO RW’UMUSARURO W’IMBUTO, IMBOGA, INKOKO, INYAMA N’AMATA HAGAMIJWE GUHANGA IMIRIMO BINYUZE MU:
- KUBAHA AMAHUGURWA;
- KUBAFASHA KWANDIKISHA IBIKORWA BYABO;
- GUTERA INKUNGA IMISHINGA Y’INDASHYIKIRWA;
- KUBAHUZA N’IBIGO BY’IMARI;
- KUBAHUZA N’AMASOKO.
- KUBAFASHA KUGEERA KU BUZIRANENGE
ABIYANDIKISHA BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA:
- KUBA AFITE UMUSHINGA UKORA WO KONGERARA AGACIRO IBIKOMOKA KU BUHINZI N’UBWOROZI
- KUBA AKORA IBIJYANYE N’UBUHINZI N’UBWOROZI ATEGANYA KUBYONGERERA AGACIRO VUBA
- KUBA ASHOBORA GUSOBANURA MU NCAMAKE IBYO AKORA
- KUBA IBYO AKORA BIRI MU URUHEREKANE NYONGERAGACIRO RW’UMUSARURO W’IMBUTO, IMBOGA, AMATA, INYAMA, N’INKOKO.
- KUBA ARI HAGATI Y’IMYAKA 18 NA 35 (ABAFITE UBUMUGA, ABAKOBWA N’ABAGORE
BARASHISHIKARIZWA KWIYANDIKISHA MURI IYI GAHUNDA) - KUBA AFITE UBUSHAKE BWO GUKORANA N’ABAFATANYABIKORWA
ICYITONDERWA: ABASANZWE MURI UYU MUSHINGA NTIBEMEREWE GUSABA
KWIYANDIKISHA BIKORWA MU BURYO BUKURIKIRA:
- UBURYO BW’IKORANABUHANGA KURI LINKI:
https://ee.kobotoolbox.org/x/MnFiEna8
IBYANGOMBWA BISABWA
- FOTOKOPI Y’INDANGAMUNTU
- INCAMAKE Y’IBYO UKORA
ITARIKI NTARENGWA YO KWIYANDIKISHA NI KUWA 30/11/2025
IRI TANGAZO N’IFISHI Y’USABA KWITABIRA BINABONEKA KU RUBUGA RWA PRO-FEMMES TWESE HAMWE ARIRWO https://www.profemmes.org
KU BINDI BISOBANURO MWAHAMAGARA ABAKOZI B’UMUSHINGA MU MINSI N’AMASAHA Y’AKAZI KURI NIMERO ZIKURIKIRA:
- IBURASIRAZUBA: 0788462631/07888773120
- IBURENGERAZUBA: 0788414180/0788423819
- AMAJYEPFO: 0788641999/0788856787
- AMAJYARUGURU: 0738636401
- UMUJYI WA KIGALI: 0788537118
Bikorewe Kicukiro, kuwa 13 Ukwakira 2025
Emma Marie BUGINGO
UMUYOBOZI NSHINGWABIKORWA W’IMPUZAMIRYANGO
PRO-FEMMES/TWESE HAMWE