EGLISE PRESBYTERIENNE AU RWANDA
PRESBYTERY DE GISENYI
PAROISSE GAHONDOGO
PROJECT RW0551 EPR GAHONDOGO
Email: rw551gahondogo@gmail.com
ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA AMASOKO
Itorero EPR Paruwasi ya Gahondogo, ikoreramo Umushinga uterwa inkunga na Compassion International RW0551 EPR GAHONDOGO, riherereye mu Mudugudu wa bukane,Akagari ka cyabagarura, Umurenge wa Musanze, Akarere ka Musanze. Rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira Isoko ryo kugemura Ibyo kurya n’ibikoresho by’Isuku by’Abafatanyabikorwa mu gihe cy’umwaka.
Abifuza gupiganira iryo soko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa(DAO) mu biro by’umuyobozi w’Umushinga RW0551 EPR Gahondogo cyangwa kuri Email, rw0551gahondogo@gmail.com & Jmukakimenyi@rw.ci.org kuva ku itariki ya 12/06/2026, kugeza tariki ya 25/06/2026 mu masaha y’akazi, nyuma yo kwishyura amafaranga Ibihumbi icumi (10,000Frws) adasubizwa yo kuguraigitabo ashyirwa kuri konti y’Umushinga RW0551 ifite No100002144055 yitwa RW0551 EPR GAHONDOGO iri muri Banki ya Kigali(BK). Amabahasha y’Ipiganwa azakirwa kandi afungurwe mu ruhame taliki ya 25/06/2026 Saa Yine(10h00) za mugitondo ku biro by’umushinga RW0551EPR Gahondogo.
-Abakeneye ibindi bisobanuro baza k’umushinga mu masaha y’akazi cyangwa bagahamagara kuri 0780594765/0785604511.
Bikorewe i Gahondogo, ku wa 12/06/2026
Umushumba w’Itorero EPR PAROISSE GAHONDOGO
TURIKUMANA Alphonse