ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO
Ubuyobozi bw’ itorero Anglican ry’ u Rwanda (EAR) Paruwasi Gatore, bufite umushinga uterwa inkunga na Compassion International mu Rwanda, burifuza gutanga isoko rikurikira:
KUGURIRA ABANA 347 INKWETO N’IMYENDA BYO KURIMBANA
Ba rwiyemezamirimo bifuza gupiganira iryo soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
1.Kuba afite ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyobozi wa EAR Paruwasi Gatore ikubiyemo Facture Proforma irimo ubwoko bw’igikenewe, igiciro cya kimwe, ndetse n’ igiciro cya byose.
2.Kuba afite icyemezo cy’uko nta mwenda afitiye ikigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganirize bw’ abakozi (Rwanda Social Security Board: RSSB),
3.Kuba afite icyemezo cyo kutaberamo umwenda w’ikigo cy’ igihugu gishinzwe imisoro n’ amahoro (R.R.A)
4. Kuba afite icyemezo cy’ ubucuruzi gitangwa na RDB,
5. Kuba afite ibyemezo 3 bigaragara ko yakoze imirimo nk’iyo apiganira akayikora neza bitarengeje amezi atatu uhereye igihe babimuhereye.
6.Kuba afite konti ya Bank iri mu mazina ari ku cyemezo cya RDB cy’upiganirwa cyangwa Company yapiganwe.
7.Kuba afite photo copie y’ indangamuntu cg Passport y’ uhagarariye Company.
8.Kuba yemerewe gutanga inyemezabwishyu/facture ya EBM.
9.Kugira konti iri mu mazina ya Company yahawe na RDB.
Gutangira kudepoza ibyangombwa bisaba iryo soko bikorwa online kuri iyi email: rw631eargatore@gmail.com ugatanga kopi kuri iyi email: eniyonzima@rw.ci.org icyo gikorwa kizatangira kuva iri tangazo rishyizwe ahagaraga kuwa 30/10/2025 kugeza tariki ya 12/11/2025 saa tatu za mugitondo (9h00) nyuma y’ iyo saha nta yindi nyandiko yakirwa ngo yemerwe; ikindi nuko kuri uwo munsi ni nawo munsi wo gufungura amabaruwa k’ umugaragaro ku isaha ya saa yine n’ igice za mugitondo (10h30) bikazabera kubiro by’umushinga RW0631 EAR GATORE kandi bikazakorwa hakoreshejwe uburyo bose bareba ni ukuvuga porojegiteri.
Icyitonderwa: *Mugihe cyo gufungura amabaruwa abasabye gupigana bagomba kuba bahari bakurikirana ibibera muruhame kandi bagomba kuba bafite sample isa niyo babonye k’umushinga mugihe basuraga.
** Umuntu uzadepoza kuri email y’umushinga ntatange kopi kuri email yavuzwe yindi ntabwo ubusabe bwe buzahabwa agaciro.
Ikindi uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri telephone igendanwa 0788552884/0782040330
Bikorewe i Gatore, kuwa 28/10/2025
Umuyobozi wa EAR Paruwasi Gatore
Rev. Arch.GASANA Samuel