ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO
Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda – Itorero ADEPR ribinyujije muri Paruwase yaryo ya Kinihira yo mu Rurembo rwa Gicumbi ikoreramo Umushinga RW0516 ADEPR KINIHIRA rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira amasoko yo:
- Kugemura ibikoresho byo mu ishuri
 
Uwifuza gupiganira rimwe cyangwa menshi muri ya masoko yaza gufata igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro by’Umushinga RW0516 ADEPR KINIHIRA uri muri iyo Paruwase, yitwaje inyemezabuwishyu (bordereau) igaragaza ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (FRW 10,000) kuri buri soko yifuza adasubizwa kuri konti N° 100034273183 y’Ururembo rwa Gicumbi iri muri Bank ya Kigali (BK) yitwa : ADEPR REGION GICUMBI DEVELOPEMENT.
Uwifuza kubona igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa mu buryo bw’ikoranabuhanga agisaba Ubuyobozi bw’Umushinga RW0516 ADEPR KINIHIRA akoresheje e-mail: rw0516adeprkinihira@gmail.comakohereza ubusabe bwe buri hamwe n’inyemezabwishyu (bordereau) yemeza ko yishyuye ikiguzi cy’igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa, maze akabona kohererezwa icyo gitabo.
Inyandiko z’ipiganwa zizakirwa kandi zifungurirwe mu ruhame kuwa gatanu, tariki ya 07/11/2025 saa 10h30 ku Biro by’Umushinga RW0516 ADEPR KINIHIRA Nyuma y’iyo saha nta yindi nyandiko izakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone No: 0785312095 (Umuyobozi w’ Umushinga), 0788463757 (Umushumba wa Paruwase)
Bikorewe i Kinihira, ku wa …30../…10../2025.
Umukono : …………….
Amazina : NGERAGEZE Innocent.
Umushumba wa Paruwase ya Kinihira.