Eglise DU Nazareen International au Rwanda ( ENIR )
Paroisse NGENDA /KABUYE
RW 0941 ENIR NGENDA
Email : rw941nyarugenge@gmail.com
ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO
Ubuyobozi bw’umushinga RW0941 ENIR NGENDA itorero Nazarene Paroise NGENDA / KABUYE ,uterwa inkunga na Compassion International buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babishaka ko hari isoko ryo kugurira amatungo magufi ( Inkoko ) z’abana 315 bari mu mushinga RW0941 ENIR NGENDA .
Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira
- Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa ENIR Paroise NGENDA/KABUYE
- Kuzana Facture Proforma igaragaza igiciro yatanze hakubiyemo n’imisoro iteganywa n’amategeko ya leta y’URwanda n’ubwikorezi
- Kuba afite photocopie ya facture ya E.B.M yerekana ko atanga iyo facture
- Kuba afite ibyangombwa bimuranga aribyo :
(Tin Number ,Icyemezo gitangwa na RDB ,Icyemezo cyo kutabamo imisoro ya Rwanda Revenue , Icyemezo gitangwa na RSSB cya CERTIFICATE OF CLEARANCE ) byose biriho umukono wa Noteri
- Kuzana ibyemezo by’ahantu 3 yaba yarigeze kugemura inkoko kandi akabikora neza
- Kuzana photocopie y’indangamuntu
- Bordereau yishyuriyeho amafaranga ibihumbi icumi (10,000)
- Kugaragaza uburyo azakora iryo soko neza(Gahunda yo kugemura)
N.B: Itariki yo gutanga amabaruwa ni kuwa kane tariki ya 04/06/2026 saa munani zuzuye (14hoo) kubiro by’umushinga RW0941, gufungura amabaruwa ni kuri uwo munsi saa munani zuzuye , Amafaranga yo kugura DAO anyuzwa kuri compte 100005746811 yitwa RW0941 ENIR NGENDA angana n’ibihumbi icumi (10,000frws) iri muri B.K
adasubizwa , bakazaza gufata agatabo gakubiyemo amabwiriza arambuye y’isoko guhera tariki 20 /05 - 03 /06 /2026 , bazanye na Photocopie ya bordereaux bishyuriyeho ayo mafaranga , mu masaha y’akazi ,kubindi bisobanuro mwabariza kubiro by’umushinga ku masaha ya kazi , mu mudugudu wa cyahafi , akagari ka kabuye , umurenge wa Nyarugenge , akarere ka Bugesera .
Bikorewe I Nyarugenge kuwa 19 /05 / 2026
Umushumba w’itorero ENIR NGENDA
Rev. Pastor BYIRINGIRO Appolinaire