Skip to main content

Isoko Ryo Kugemura Imashini Itera Ibipesi Ni Y'umuriro Iboha

Family Circle Love Lab Organisation (FCLLO)
Rate this employer
Average: 4.1 (12 votes)

Family Circle Love Lab Organization (FCLLO) ni umuryango wemewe utari uwa leta kandi udaharanira inyungu, ufite icyicaro mu ntara y’amajyepfo, akarere ka Huye kuva mu mwaka wa 2015  kandi ukaba ufite icyemezo gihoraho cya RGB No 221/RGB/NGO/LP/04/2018. Uyu muryango wibanda ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (SGBV) rikorerwa abagore n’abakobwa, guteza imbere uburenganzira n’ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere (SRHR), gushishikariza abagore n’abakobwa kugira uruhare rufatika mu buyobozi ndetse no kubongerera ubushobozi kugirango biteze imbere hagamijwe kubaka umuryango nyarwanda utekanye kandi ushishikajwe n’iterambere rirambye.

Ku nkunga y’umuryango Kvinna till Kvinna nk’ umuryango mpuzamahanga ugamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’uburinganire, cyane cyane mu bihugu byibasirwa n’amakimbirane, aho uharanira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufasha abagore kugira uruhare mu buyobozi no mu byemezo bibafitirwa.

Ubuyobozi bw’umuryango Family Circle Love Lab Organization (FCLLO) binyuze mu gufasha abagore bibumbiye muri  koperative  ikora amasabune yitwa TULOSOFACO ndetse na Koperative (NIB) ikora ibikorwa by;ubudozi ku bufatanye na Kvinna Till Kvinna (KTK) urifuza gutanga isoko ryo kugemura ibikoresho bizakoreshwa n’abagize ayo makoperative yavuzwe muri iri tangazo  akorana n’uyu muryango mu rwego rwo kuzamura umukobwa n’umugore mu bucuruzi.

IBYO TUZAKENERA N’INGANO YABYO

1.Imashini itera ibipesi(Rajan) 1
2.Imashini y'umuriro iboha 1

Abifuza gupiganira iri soko bose barasabwa gutanga ibyangombwa by’ipiganwa bikurikira:

1.Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyoboz wa Family circle love lab Organization

2.Proforma igaragaza ibiciro by’ibikoresho byavuzwe haruguru

3.Kuba afite TIN number kdi agatanga facture ya EBM

4.Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA na RSSB

5.Kuba afite cachet

6.Ibyemezo 3 byaho yakoze uwo murimo akanarangiza akazi neza bitarengeje umwaka

7.Kuba afite register y’ubucuruzi itangwa na RDB igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira.

8.Fotocopy y’indangamuntu yanyiri business cg icyemezo gisimbura indangamuntu cyemewe n’amategeko.

ICYITONDERWA:

1.Ibyangombwa by’ipiganwa bizoherezwa kuri e-mail: fcllo@yahoo.com bitarenze taliki 8/11/2025

2.Izina rya dosiye (Email:subject ni:Gupiganira isoko ryo kugemura ibikoresho)

3.Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri no 0788529315

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)