Skip to main content

Itangazo Ryo Kugurira Abagenerwabikorwa Inkoko Zo Mu Bwoko Bwa Sasso Zingana Na Magana Ane N’esheshatu (406) Nibura Zikaba Zifite Amezi Atutu (3)

Assemblies of God Kaziba
Rate this employer
Average: 4 (4 votes)

ASSEMBLIES OF GOD KAZIBA

KIREHE PARISH

PROJECT RW 0953 KAZIBA

Tel: PD 0788257903, 0722180888, Pastor 0788620837

 ITANGAZO

Ubuyobozi bw’ itorero Assemblies of God Kaziba, Paroisse KAZIBA rifite Umushinga RW0953 Kaziba uterwa Inkunga na Compassion International mu Rwanda, buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko hari isoko No: 0006/CI/RW0953/2025 ryo kugurira abagenerwabikorwa inkoko zo mu bwoko bwa SASSO zingana na magana ane n’esheshatu (406) nibura zikaba zifite amezi atutu (3).

ABIFUZA GUPIGANIRA IRI SOKO BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA

  • Ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa Assemblies of God kaziba isaba isoko.
  • Facture Proforma igaragaza igiciro cya kimwe n’igiciro mbumbe cyose.
  • Kuba afite inimero y’ umusoreshwa (TIN Number) na TVA.
  • Kuba afite Registre de Commerce.
  • Kuba nta deni afitiye ikigo gishinzwe imisoro n’ amahoro (Rwanda revenues authority)
  • Kuba nta deni afitiye ikigo cy’ubwiteganirize mu Rwanda (RSSB).
  • Kuba asanzwe akora iyo mirimo neza afite ibyemezo bitatu byaho yakoze biriho umukono wa Notaire.
  • Kuba azishyurwa kuri OP izigamiwe muri Banki ya Kigali nyuma yo kurangiza Imirimo.
  • Kuba afite Akamashini gasohora Billing Receipt yemewe n’ikigo Cya RRA.
  • Photocopy y’Irangamuntu y’uwusaba isoko.
  • Kuba yishyuye amafaranaga ibihumbi icumi bimwemerera gupiganira (10000Frw) bidasubizwa.

N.B: Kubabyifuza kandi babifitiye ubushobozi bakwihutira gutanga ibyangobwa bisabwa kuri Email mukoresheje Email: kazibastudent@gmail.com  y’umushinga RW0953 Kaziba, ayo mafaranga azishyurwa kuri konte y’umushinga nomero 100 001227 569 yitwa PROJECT RW0953 KAZIBA iri muri Bank ya Kigali, basabwe gutanga ibyangombwa bisaba isoko bitarenze tariki ya 09/06/2025 saa tanu za mu gitondo (11h00) ari nayo masaha yo gufungura amabaruwa ku mugaragaro, nyuma yiyo saha ntawuzemererwa gutanga ibyangombwa, uzatsindira iryo soko akazamenyeshwa binyuze kuri Email yatanzeho ibyangowa bye. Mukeneye ibindi bisobanuro mwakwifashisha numero zigaragara hejuru.

Bikorewe I kaziba, kuwa 27/05/2025

Byemejwe na:

Biteguwe n’umuyobozi w’umushinga

PD BAHIZI Jean Pierre

Umushumba w’itorero Assemblies of God Kaziba

Rev. Pastor Mugabo Dieudonne

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)