Skip to main content

Nyamagabe: Kubyaza imyanda ibicanwa byatumye yicarana na Obama

Nzeyimana Jean  Bosco ni umusore wo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi.

Yize ibijyanye n’imicungire y’umutungo (Business Administration), yashinze ikigo yise “Habona Ltd”gikora ibijyanye no gukusanya imyanda mu mujyi wa Nyamagabe kikayibyazamo ibicanwa birimo amakara azwi nka ‘Briquettes’, zitangiza ibidukikije, biogas yo gutekesha n’ifumbire y’imborera ifasha abahinzi guhinga neza.

Yahanze uyu murimo ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu muri kaminuza, kuri ubu akaba amaze guha akazi abagera kuri 25, aho avuga ko bafite intego yo kugera ku bicanwa birengera ibidukikije bigera ku 10% y’ibikoreshwa mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu.

Uyu musore avuga ko yatekereje uyu mushinga nyuma yo kubona ko mu mujyi avukamo hari imyanda iba yandagaye hirya no hino kandi yabyazwamo ikindi kintu kikamugirira akamaro ndetse n’abahatuye bakabona ibicanwa kandi n’umujyi ugasa neza.

Nzeyimana mu kiganiro na izubarirashe.rw yagize ati “nagize igitekerezo nyuma yo kubona ibibazo abantu bahura nabyo bigendanye no kubura ibicanwa byakunganira inkwi cyangwa amakara ngira igitekerezo cy’uko twafata imyanda igenda yandagaye hirya no hino tukayibyazamo amakara kandi tukaba dukemuye cya kibazo cy’umwanda uba wandagaye ahantu hose”

Uyu musore avuga ko atangira  icyo yari ashoboye kwari ugufata abantu akabaha amafaranga make bakamwegeranyiriza imyanda, ariko ahanini ngo akaba yabonaga ibyo akoresha mu gihe cy’umuganda kuko byabaga byarunzwe ahantu hamwe.

Nzeyimana avuga ko nyuma y’igihe gito yatangiye kugerageza ibi bicanwa ku bantu bamwe kugira ngo arebe uko bikundwa akaza gusanga yabikora.

Bimwe mu bihembo yabonye byamufashije kwagura igitekerezo cye

Nzeyimana  yakomeje agira ati“nyuma yo gusuzuma ibi bicanwa, abantu barabikunze ndetse biva ku rwego rwo gusuzumwa bigera aho mbona igihembo cya “African Innovation Prize” cyari miliyoni 2, iki cyaramfashije cyane gushaka udukoresho tw’ibanze. Barebaga abanyeshuri bafite ibitekerezo byiza banabashije kugira icyo bakora icyanjye kiba icya mbere”

Mu mwaka wa 2014 yitabiriye amarushanwa ya “Youthconnect” ategurwa na Minisiteri y’Urubyiruko aho yahembwe miliyoni eshatu izi ngo zikaba zaraje ziyongera ku tundi duke yari afite bimufasha kwegeranya ubushobozi bwo gukomeza kuzamuka.

Ubwo yatangiraga uyu mushinga we, Nzeyimana avuga ko ari bwo hajeho kwiga hagendewe ku byiciro by’ubudehe, ngo bikaba byaramufashije kwiyishyurira kaminuza ndetse kuri ubu akaba afasha ababyeyi be, ndetse n’abavandimwe be kwiga.

Uyu musore muri Kamena 2016 yitabiriye ibiganiro urubyiruko rwiteje imbere ku mugabane wa Afurika ruherutse kugirana na perezida Barrack Obama ndetse n’umuherwe Mark Zuckerberg anagira amahirwe yo kuganira nabo by’umwihariko.

Ibicanwa bya briquettes bisimbura amakara (Ifoto/Umuhoza G)

Ibicanwa bya briquettes bisimbura amakara (Ifoto)

Nzeyimana watangije “Habona” ubwo yari afite imyaka 19, byatumye agira amahirwe yo kuganira n’ibihangange ku isi avuga ko kuba yarabashije kwitabira iyi nama akanaganira n’aba bakomeye ku isi biri mu byamwaguriye amarembo mu gukomeza kwagura ibikorwa bye, ati “kuganira na Obama ikintu cya mbere byamfashije ni ukumugeraho, namubwiye ibyo nkora arabyumva angira inama kandi bitewe n’aho naba ngeze bibaye ngombwa ko yafasha cyangwa se nkwiye kumunyuraho ngo mbe nabona ubufasha, yarabinyemereye n’ubwo ntari wa wundi ugenda asabiriza”.

Uyu musore avuga ko kuganira n’uyu muperezida uyoboye igihugu cy’igihangange ndetse na Mark Zuckerberg byamwaguye mu mutwe kuko ngo mu byo babaganirije harimo gutekereza byagutse kurusha gutekerereza imiryango yabo n’ibihugu byabo gusa kuko ngo akenshi iyo utekereje hafi abandi bashobora kugutwarira ibitekerezo bakabibyazamo amahirwe.

Aha uyu musore yanahakuye igihembo gitangwa n’ihuriro ry’Abanyamerika riharanira iterambere rya Afurika kingana na miliyoni 20 mu rubyiruko 10 muri Afurika yose.

N’ubwo yihangiye umurimo wo gukusanya imyanda abyazamo ibintu bitandukanye, uyu musore avuga ko bikimugoye gukorera muri aka Karere kuko abaturage baho batarumva ko gukura imyanda aho batuye ari serivisi bagomba kwishyura ibi bigatuma we n’abo bakorana bungukira gusa mu bucuruzi bw’ibiva muri iyi myanda.

N’ubwo ahura n’izi mbogamizi ariko avuga ko bitamubuza gukomeza kwiteza imbere ataretse n’abandi kuko abakozi 25 akoresha bahembwa umushahara utajya munsi y’ibihumbi 300 ndetse n’abo akoresha rimwe na rimwe mu mirimo y’amaboko bakaba batajya munsi y’ibihumbi 25.

Kuri  ubu ageze ku bikoresho bifite agaciro k’ibihumbi 60 by’amadorari, ndetse akaba kuri ubu afite ibibanza bigera kuri bibiri mu mujyi wa Kigali.

Nzeyimana avuga ko abantu bataratinyuka bakwiye kumva ko inzira nziza yo kuva mu bushomeri ari ukwihangira umurimo bagatekereza ko bishoboka, aho gutekereza ku mbogamizi bakabanza kwiyubakamo icyizere.