P O BOX 1, Gicumbi District-Northern Province-Rwanda/ Tin: 102670342
ITANGAZO RY’AKAZI
Uruganda rw’icyayi rwa Mulindi ruherereye mu Karere ka Gicumbi ruri gushaka gutanga akazi ku bantu bafite impamyabumenyi zisabwa, bafite ubushake no kwitanga mu kazi ku myanya ikurikira:
- Umushoferi utwara icyayi: Imyanya 3
Inshingano rusange:
Akuriwe n’umuyobozi ushinzwe imirima, umushoferi afite inshingano zo gutwara icyayi, byaba ngombwa agatwara inkwi n'ibikoresho byo gutunganya imihanda.
Inshingano z'ingenzi:
- Gukoresha imodoka z’uruganda mugutwara icyayi, inkwi n'ibikoresho byo gutunganya imihanda.
- Gukora isuzuma ry'imodoka n’ibikoresho byazo.
- Gukora igenzura no gusana byoroheje ibinyabiziga.
- Gushyira no gusimbuza ibyuma bishya mu modoka nk'uko bisabwa.
- Gukora ubutabazi bwihuse mu gihe imodoka zigize ibibazo ahantu hatandukanye nk'uko ubisabwe.
- Kwitondera no kubahiriza ingamba z'ibidukikije, ubuzima n'umutekano, umutekano w'ibiribwa bisabwa n'amategeko n'amabwiriza.
- Kugirira no gukorera isuku imodoka z’uruganda.
- Kugaragaza isura nziza y'uruganda mu gihe atanga serivisi zo gutwara imodoka z’uruganda.
- Kwiyemeza ko ingamba zose z'ako kanya zisabwa n'amategeko n'amabwiriza zifatwa mu gihe habaye impanuka
- Gutanga raporo ku bibazo by'umutekano w'ibiribwa ku muyobozi w'itsinda rishinzwe umutekano w'ibiribwa.
- Gukora indi mirimo yose igendanye n’akazi ubisabwe n'umuyobozi wawe.
Impamyabumenyi n'ibisabwa:
- Kuba yarize byibuza amashuri atatu yisumbuye
- Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ruriho icyiciro cya B na C
- Kuba afite uburambe nibura bw'imyaka itatu (3) mu nshingano imwe.
- Ubushobozi bwo gukora mu gihe umuntu ahatiwe kandi nta we agenzura.
- Kumenya neza amategeko arebana n'umutekano mu muhanda.
- Kuba azi neza ururimi rw'ikinyarwanda cyangwa igiswahili (kuvuga, gusoma no kwandika) kuba azi icyongerezaza (kuvuga, gusoma no kwandika) byaba ari akarusho.
- Kuba ari igitsina gore byaba ari akarusho.
Aho akazi kazakorerwa:
Aka kazi kazajya gakorwa bihoraho mu kigo cy'uruganda rw’icyayi rwa Mulindi ruherereye mu Murenge wa Kaniga ho mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru.
Uburyo bwo gusaba akazi:
Abakandida bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa basabwe kohereza ubusabe bwabo burimo ibaruwa isaba akazi, Umwirondoro wuzuye, kopi z'impamyabumenyi y'amashuri, kopi y’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, icyemezo cy’ubunararibonye/uburambe mu kazi, kopi y’indangamuntu (byose biri mu nyandiko imwe mu buryo bwa Pdf) bikoherezwa kuri: info@mulinditeas.com bitarenze ku ya 13 Ugushyingo 2026. Abakandida batoranyijwe gusa ni bo bazahamagarwa.
Icyitonderwa: Shyira izina ry'akazi ku mpamvu y'ubutumwa bwawe.
NAHAYO Philippe
Umuyobozi Mukuru w’uruganda