ITANGAZO RY’ AKAZI
Ubuyobozi bw’Itorero rya EAR Paruwase Gashongora Diyosece KIBUNGO rikorera mu karere ka Kirehe,umurenge wa Gahara,akagari ka Nyagasenyi burifuza gutanga akazi ku mwanya w’umukozi ushinzwe ubuzima bw’abana n’iterambere ry’umuryango mu mushinga uterwa inkunga na Compassion International Rwanda.
ABIFUZA GUPIGANIRA UWO MWANYA BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA:
- Kuba ari umunyarwanda
- Kuba ari indakemwa mu mico no mumyifatire
- Kuba ari umukristo
- Kuba akunda gukorana n’abana ndetse abakunda
- Kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 1 cyangwa 2 cya kaminuza mu mashami nka: Ubuforma (Nursing- Advanced diploma),Ubuzima rusanga (Public Health),ububyaza (Mid- Wives ),ubuvuzi(Clinical Medecine ),Ubuzima bwo mu mutwe (Mental Health ),n’andi masomo ajyanye n’ubumenyi mu mibereho y’ abantu n’ iterambere rusange (Social works and development studies).
- Kuba afite ubumenyi kuri mudasobwa, (Microsoft word,Exel,internet access).
- Kuba yemera kuba hafi y’akazi.
- Kuba yiteguye guhita atangira akazi bitarenze iminsi 2 nyuma yo gutsinda ibizamini
- Kuba adafite andi masezerano y’Akazi (Contract)
- Kuba atarengeje imyaka 40 y’amavuko
- Kuba afite ubumenyi ku mikorere y’amatsinda byaba ari akarusho.
Ku bifuza aka kazi bujuje ibisabwa, basabwe gutanga ibi bikurikira:
- Ibaruwa asaba akazi yandikiwe umushumba wa EAR Gashongora
- Photocopy ya diplome iriho umukono wa noteri w’umwimerere.
- Licence ku bize Ubuforomo cyangwa Ububyaza
- Photocopy y’Irangamuntu.
- Umwirondoro wuzuye uriho abantu batatu bamuzi (CV).
- Icyangombwa cy’umukoresha wanyuma kubafite aho bakoze.
- Equivalence mu gihe yaba yarize hanze y’u Rwanda
- Icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko igifungo kirengeje amezi 6(Criminal Record)
- Icyemezo kigaragaza itorero asengeramo(Recommandation)
Ibyangombwa bisaba akazi bigomba kuba byagejejwe kuri EAR Paruwase Gashongora bitarenze taliki 16/10/2026 saa kumi n’imwe(17h00),bakazamenyeshwa umunsi w’ikizamini
NB:Kubindi bisobanuro mwahamagara nomero ya telephone:0781629787/0788438893
Bikorewe,kuwa 02/10/2026,
REV.Sam KAREMERA
Umuyobozi wa EAR Gashongora