ITORERO ANGLICAN RY’URWANDA
DIOCESE YA KIBUNGO
AKARERE : Kirehe
UMURENGE: GATORE
UMUSHINGA RW0631EAR GATORE
PHONES :0788552884/0788967578/0783297188
Email: rw631eargatore@gmail.com
ITANGAZO RY’ AKAZI
Ubuyobozi bw’Itorero Anglican ry’u Rwanda Paruwasi ya Gatore, riherereye mu mudugudu wa Gashanga, Akagari ka Nyamiryango,Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, intara y’ i Burasirazuba riterwa inkunga na Compassion international mu Rwanda binyuze mu mushinga RW0631 EAR Gatore, ririfuza gutanga akazi ku mwanya wa:
Umukozi ushinzwe ubuzima bw’abana n’ iterambere ry’umuryango (HCDSW)
I. IBISABWA KURI UWO MUKOZI MURI RUSANGE NI:
Upiganira akazi kuri uyu mwanya agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari umunyarwanda
- Kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri (Bachelor’s degree) mu mashami akurikira: Ubuforumo (Advanced diploma); Ubuzima rusange (Public Health); Ububyaza (Mid-wives); Ubuvuzi (Clinical Medecine); Ubuzima bwo mumutwe (Mental Health) n’andi masomo ajyanye n’Ubumenyi mu mibereho y’abantu n’Iterambere Rusange (Social works and Development Studies)
- Kuba afite equivalence igihe yize hanze,
- Kuba azi neza kwandika no kuvuga ikinyarwanda n’icyongereza azi n’igifaransa ni akarushyo.
- Kuba ari mu kigero cy’imyaka 21-40 (21-40 years).
- Kuba azi gukoresha mudasobwa (Computer).
- Kuba afite icyemezo cyo kuba atarigeze akatirwa n’ inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu.
- Kuba afite ibyemezo by’ abantu 3 bamuzi bamutangira ubuhamya ariko badafitanye isano,
- Kuba adafite andi masezerano y’akazi.
- Kuba atuye cyangwa yemera kuba hafi y’akazi mugihe yamaze gutsindira uwo mwanya.
- Kuba yiteguye guhita atangira akazi mu gihe yatsinze ikizamini.
- Kuba afite ibihamya by’ uko akunda abana byaba ari akarushyo.
II. DOSIYE Y’USABA AKAZI IGOMBA KUBA IGIZWE N’IBI BIKURIKIRA :
- Ibaruwa isaba akazi yandikiwe umuyobozi w’itorero rya EAR Paruwasi Gatore.
- Inyandiko y’umwirondoro w’ usaba akazi ( C.V).
- Fotocopi y’ indangamuntu .
- Fotokopi y’impamyabumenyi iriho umukono wa Noteri.
- Icyemezo kigaragazako washyingiwe mu gihe usaba akazi yubatse.
- Icyemezo kigaragazako ari ingaragu mu gihe usaba akazi atubatse.
Dosiye zisaba akazi zigomba gutangwa kuri email zikurikira:Email: rw631eargatore@gmail.com na eniyonzima@rw.ci.org
Dosiye zizatangira kwakirwa kuva kuwa 06/10/2026 kugeza kuwa 20/10/2026 saa kumi z’umugoroba (16H00). Ku bazaba bujuje ibisabwa ikizamini cy’ijonjora kizakorwa kuwa 22 /10/2026 bikazakorerwa ku biro by’itorero rya EAR Gatore.
N.B.Mukeneye ibindi bisobanuro mwahamagara kuri telephone igendanwa kuri nimero ikurikira 0788552884 cg ukohereza ubutumwa bugufi kuri Wats App .
Bikorewe i Gatore, kuwa 05/10/2026.
Umuyobozi wa EAR Gatore
Rev. Canon Arch. GASANA Samuel