Skip to main content

Umukozi Ushinzwe Iterambere Ry’abana B’impinja N’ababyeyi Babo (Survival and Early Childhood Implementer)(abakobwa n'abagore gusa)

RW0860 EFCR Kigufi

Itorero EFCR Kigufi ni paruwasi y'Itorero rya Evangelical Free Church of Rwanda (EFCR), iherereye mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Mahama, ku bufatanye n'umuryango Compassion International.

Rate this employer
Average: 4.2 (5 votes)

ITANGAZO RY’AKAZI.

Ku bufatanye bw’itorero EFCR KIGUFI n’umuterannkunga Compassion international;

Ubuyobozi bw’itorero EFCR KIGUFI buramenyesha ababyifuza bose kandi babifitiye ububasha ko ryifuza gutanga akazi ku mwanya ukurikira:

UMUKOZI USHINZWE ITERAMBERE RY’ABANA B’IMPINJA N’ABABYEYI BABO (SURVIVAL AND EARLY CHILDHOOD IMPLEMENTER)(abakobwa n'abagore gusa)

INCAMAKE (JOB SUMMARY). 

Umukozi ushinzwe iteramabere ry’abana b’impinja n’ababyeyi babo ashinzwe gukurikirana imibereho n’itermabere ry’ababyeyi batwite, abana bari munsi y’imyaka 3 n’ababyeyi babo. Ashinzwe ishyirwamubikorwa rya program igenewe abana n’ababyeyi babo. Umukozi ushinzwe iterambere ry’abana b’impinja n’ababyeyi babo atanga raporo k’umuyobozi w’umushinga. 

INSHINGANO NYAMUKURU (MAIN RESPONSIBILITIES).

  1. Gukorera ubuvugizi abana n’urubyiruko no kubarinda ihohoterwa ryo mu buryo bwose.
  2. Gutegura no kwigisha amasomo ya curriculum. 
  3. Gusura abana mu ngo. 
  4. Kwigisha, kwita no guteza imbere ubuzima bw’abana.
  5. Kwegeranya no kumenya ibibazo birebana n’ubuzima bw’abana n’urubyiruko. 
  6. Gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’ibijyanye n’ubuzima n’ingoboka ku bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida. 
  7. Gufasha amatsinda y’ababyeyi gushyiraho inzego z’ubuyobozi, gushyiraho amategeko n’amabwiriza abagenga no kongerera ubushobozi komite zabo.
  8. Gufasha amatsinda kugira ubuhahirane n’izindi nzego/imiryango ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze mu gutuma amatsinda agera ku iterambere rirambye.
  9. Gufasha amatsinda y’ababyeyi gushyiraho igenamigambi n’ingamba z’iterambere rirambye.
  10. Gusura, kugenzura no gukurikirana ibikorwa by’amatsinda mu buryo buhoraho hagamijwe kugaragaza ibyo amatsinda amaze kugeraho n’iterambere rirambye.
  11. Guteza imbere umuco wo kwizigama no gukora ibikorwa by’iterambere mu matsinda.
  12. Guteza imbere ubumenyingiro mu babyeyi ndetse n’urubyiruko.
  13. Kwita kumikurire y’amatsinda hahangwa udushya hagamijwe ko amatsinda akura akagera ku iterambere rirambye.
  14. Kwegeranya, kwandika no kubika/ gushyingura neza amakuru yose y’amatsinda y’ababyeyi.
  15. Gufasha amatsinda y’ababyeyi kunoza ibikorwa na serivisi zabo kugirango bashobore guhangana no guhagarara neza ku isoko.
  16. Izindi nshingano yahabwa n’umukoresha.

IMPAMYABUMENYI ZIKENEWE ZO KU RWEGO RWA KAINUZA (ACADEMIC QUALIFICATION - DEGREE).

  1.  Uburezi by’umwihariko uburezi bw’abana b’incuke (Education in Early Childhood Development) 
  2. Ubuforomo (Nursing- Advanced diploma).
  3.  Imibereho myiza n’iterambere (Social work and social development) 
  4.  Imitekerereze (Psychology) 
  5. Ubujyanama (Guidance and counseling) 
  6.  Iterambere ry’icyaro (Rural development) 
  7.  Amasomo arebana n’iterambere (Development studies) 
  8. Imirire (Food and nutrition) 
  9. N’andi masomo asa navuzwe haruguru (Other related fields) 

UBUMENYI N’UBUSHOBOZI BUSABWA KURI UYU MWANYA (KEY TECHNICAL SKILLS AND COMPETENCES REQUIRED). 

  1. Kuba ari umukiristo ukuze mu ijambo ry’Imana, afite ubushobozi bwo kuryigisha, wita k’umurimo w’ Imana (A born-again Christian who is model in word, in deed, in lifestyle and demonstrates involvement in Christian ministry) 
  2. Kuba afite ubumenyi buhanitse mu mibanire n’abantu, ari umwizerwa, azi gucunga neza ibyo ashizwe (Treat people with good social skills, high integrity, good steward and can be trusted) 
  3. Ubumenyi bwisumbuye mubijyanye n’imibereho myiza n’iterambere ry’abana n’ababyeyi bijyanye n’ingorane bahura nazo (Should have a developmental mindset and ability to design and implement mother-child survival interventions that are contextualized) 
  4. Kuba afite ubumenyi bwo gutegura, kwigisha no guhugura (Skills in lesson preparation and training) 
  5. Kuba afite ubumenyi bwo gusesengura ihohoterwa rikorewe mu ngo, kurinda no gukumira ihohoterwa iryo aryo ryose ryakorerwa abana (Child protection knowledge and skills in solving domestic violences in families) 
  6. Kuba afite ubushobozi bwo gusesengura no gukemura ibibazo (Analytical, problem solving and critical thinking skills) 
  7. Ubushobozi bwo guhuza ibikorwa no gukora igenamigambi (Coordination, planning and organizational skills) 
  8.  Ubushobozi bwo kuyobora abandi (Leadership skills) 
  9.  Ubushobozi bwo gukora raporo no kuyisobanura (Report writing and presentation skills) 
  10.  Kuba azi neza gukoresha mudasobwa (Computer literate) 
  11.  Kuba afite ubushobozi bwo gukorana n’abandi neza (Collaboration and teamwork skills) 
  12.  Kuba afite ubushobozi bwo gusobanura no guhanahana amakuru (Communication skills) 
  13.  Kuba afite ubushobozi bwo kuyobora imirimo n’ibikorwa (Administrative skills) 
  14.  Gukoresha no kubahiriza igihe (Time management skills) 
  15.  Kuba azi neza kuvuga, gusoma no kwandika ikinyarwanda n’icyongereza (Fluent in Kinyarwanda and English) 
  16.  Kuba afite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi icyarimwe ahereye ku byibanze(Multi-tasking skills and ability to balance multiple priorities) 
  17.  Kuba afite ubushobozi bwo gukorana neza n’abamugana bose (Ability to work well with internal and external clients) 
  18.  Kuba azi gufata ibyemezo bikwiriye (Decision making skills) 
  19.  Kuba ashobora kwikoresha adakorera ku jisho (Able to work under minimum supervision)
  20. Kuba ari umunyarwanda utarengeje imyaka 40 y’amavuko(Being a Rwandan by nationality less than 40 years of age) 
  21.  Kuba atuye cg yemera gutura mu murenge umushinga (FCP) ukoreramo. (Resident or willing to reside in the sector where the FCP operates) 
  22. Kuba ari umukiristu wavutse ubwa kabiri (Being a born-again Christian) 
  23.  Kuba afite equivalence mu gihe yize hanze y’u Rwanda (Having academic equivalence if studied from abroad) 
  24. Kuba atarakatiwe n’inkiko igifungo kirenze amezi 6 (Having a criminal record certificate) 
  25.  Kuba ari indakemwa mu mico no myifatire byumwihariko ntaho yagaragaweho ibigendanye n’ihohoterwa rikorerwa abana. (A good testimony with no child abuse related cases in his/her historical background/records)

 N.B:-Abifuza akazi bakohereza ibyangobwa bikurikira kuri e-mail y’umushinga RW0860 EFCR KIGUFI ariyo:rw860kigufiefcr@gmail.com ndetse bagaha copy umuhuzabikorwa wa Compassion international mu karere ka Kirehe(PF) ariyo CUwase@rw.ci.org bitarenze tariki ya 14/10/2025, abazaba bemerewe gukora ikizamini bakazabimenyeshwa kuri e-mail. 

  • Ibaruwa isaba akazi yandikiwe umuyobozi w’itorero EFCR KIGUFI
  • Umwirondoro.
  • Fotokopi y’impamyabushobozi iriho umukono wa Notaire
  • Icyangobwa kigaragaza ko ari umukristo gitangwa n’umushumba wa Paruwasi abarizwamo.
  • Fotokopi y’indangamuntu.

-Kudatanga ibyangobwa kuri e-mail zatanzwe zose ntabwo bizakirwa.

-Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri Tel:0787451076/0788997076.
NB: abemerewe gusaba aka kazi ari ab' igitsina gore gusa(abakobwa n'abagore gusa)

Bikorewe I Mahama kuwa 30/09/2025.

Rev.Pastor Nshimiyimana Emmanuel.

Umuyobozi w’itorero EFCR KIGUFI.

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)