Itangazo Ry’isoko Ryo Kugura Ibikoresho by’ishuri RW0585 EPR RUGANGO
Bottom of Form
ITORERO: E. P. R Paroisse MUSAZA, ku wa 23 /07/2025
INTARA:Iburasirazuba
AKARERE : Kirehe
UMURENGE: MUSAZA
AKAGALI KA : KABUGA
UMUDUGUDU: RUGANGO
UMUSHINGA RW0585 EPR RUGANGO
PHONES :0781474710/0782528257
ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUGURA IBIKORESHO BY’ISHURI RW0585 EPR RUGANGO
Itorero rya EPR RUGANGO, riherereye mu kagari ka Kabuga, umurenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, intara y’i Burasirazuba riterwa inkunga na Compassion international binyuze mu mushinga RW0585 EPR Rugango ririfuza gutanga isoko Ryo kugura no kugemura ibikoresho by’ishuri kubana 400 babarizwa muri uwo mushinga ari byo:
NO |
IBIKENEWE |
UMUBARE W’IBIKENEWE BYOSE |
IGICIRO CYA KIMWE |
IGICIROCYA BYOSE |
1 |
Calligraphy |
318 |
||
2 |
Crayon |
1124 |
||
3 |
Crayon de couleurs |
318 boxes |
||
4 |
Gaume |
318 pieces |
||
5 |
Sharpeners |
318 pieces |
||
6 |
Cahier de dessins |
403 pieces |
||
7. |
Amakayenkundamahoro (page96 squares) |
1420 pieces |
||
8 |
Amakaye nkundamahoro(page 120 lines) |
246 pieces |
||
9. |
Amakaye nkundamahoro (page 120 squares) |
1562 pieces |
||
10 |
Amakaye nkundamahoro(page 200 lines) |
410 pieces |
||
11. |
Amakaye nkundamahoro(page 200 squares) |
164 pieces |
||
12 |
Ikaramu z’ubururu(Bic original) |
1191 pieces |
||
13 |
Mathematical sets |
82 pieces |
||
14 |
Result Files |
170 pieces |
||
15 |
Gurude ( zo gutwaramo icyo kunwa ) |
85 Pieces |
||
16 |
Ibikapu byo mu bwoko bwa Dusland Orginal (Moyenne) |
400 pieces |
Abifuza gupiganira isoko bose barasabwa gutanga ibyangombwa by’ipiganwa bikurikira :
- Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba w’itorero EPR Paroisse Musaza
- Proforma igaragaza ibiciro
- Kuba afite company abarizwamo
- Kuba afite compte muri bank ifite ikoranabuhanga
- Kuba afite TIN number yo muri RRA na TVA
- Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA na RSSB kitarengeje amezi 3
- Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
- Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP
- Kuba afite registre y’ubucuruzi itangwa na RDB igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira
- Fotocopy y’indangamuntu yanyiri company cg icyemezo gisimbura indangamuntu cyemewe n’amategeko.
- Kuba afite ikemezo kigaragaza aho yakoze iyomirimo yavuzwe haruguru kiriho umukono wa Noteri .
Icyitonderwa : 1. Rwiyemezamirimo yemerewe gupiganira ikintu kimwe muri ibi(Ibikapu ,ibikoresho by’ishuri) cyangwa akabipiganira byose.
Ibyangombwa by’ipiganwa bigomba kuba bitondetse neza nk’uko bikurikiranye mu ibaruwa, byoherezwa kuri izi emails rw0585eprugango@gmail.com, na CUwase@rw.ci.org , Amabaruwa y’abapiganiye isoko azafungurwa kuwa 8,8, uyu mwaka uwo munsi saa tanu z’amanywa (11h00). Abitabiriye ipiganwa bazamenyeshwa ibyavuye mu ipiganwa kuri email zabo, uzatsindira isoko azabimenyeshwa by’agateganyo kuri email yakoresheje apigana. .Hanyuma uwatsindiye isoko amenyeshwa igihe azakorera amasezerano ahita yitegura kugemura .
Rwiyemezamirimo uzohereza document ye kuri email imwe ntahe copy undi muburyo bubonwa nizi email zombi, dosiye iba itaye Agaciro .
Izina rya dosiye(Email Subjec:GUPIGANIRA ISOKO RY’IBIKORESHO BY’ISHURI KURI RW0585 EPR Rugango).
Uwakenera ibindi ibisobanuro yahamagara nimero zatanzwe haruguru.
Murakoze.
Bikorewe Rugango, ku wa 23/07/2025
UMUSHUMBA W’ITORERO RYA E.P.R Rugango
Pastor Ashimwe Jambo jean Baptsite