Skip to main content

Mining Engineer

Coopérative Minière Kababara-Gikingo (COMIKAGI)

Ubuyobozi bwa COMIKAGI, Koperative ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, Intara y'Amajyaruguru

Sector
Mining
Rate this employer
Average: 4 (4 votes)

COOPERATIVE MINIERE KABABARA-GIKINGO (COMIKAGI): TIN: 101773235

ITANGAZO

Ubuyobozi bwa COMIKAGI, Koperative ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, Intara y'Amajyaruguru buramenyesha ababyifuza bose kandi bujuje ibisabwa ko bwifuza gutanga akazi ku mwanya wa Mining Engineer ba Koperative COMIKAGI. Dore ibisabwa kubifuza gupiganira uyu mwanya:

  1. MNING ENGINEER
  • Kuba afite impamyabushobozi ya kaminuza mu bucukuzi bw'amabuye y' agaciro (Ao muri Mining);
  •  Kuba inyangamugayo;
  • Kuba avuga neza ikinyarwanda n'icyongereza cyangwa igifaransa;
  •  Kuba ari umunyarwandaKuba afite impamyabushobozi ya kaminuza mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro (mining);
  •  Kuba inyangamugayo;
  • Kuba avuga neza ikinyarwanda n'icyongereza cyangwa igifaransa; Kuba ari umunyarwanda

INSHINGANO

  • Gukurikirana ubucukuzi n'ubushakakashatsi muri koperative COMIKAGI
  •  Agenzura niba ahakorerwa ubucukuzi hubahirizwa gahunda yashyizweho na Leta yo gucukura hubahirizwa ibipimo no kwita kubuzima n’umutekano by’abakozi (Safety and Healthy)
  •  Kugenzura ko amazi y'imigezi atanduzwa mu gihe cy'ubucukuzi : no kureba ko ibyobo biyungurura  amazi bitunganywa;
  • Gutegura no kwigisha uburyo bw'ubucukuzi bwubahirije ubuziranenge (standards) z'icyerekezo cyiza mu bucukuzi hagamijwe kongera umusaruro;
  • Gutegura haba mu nyigo no mu buryo buciriritse uburyo bwo gucukura no gutunganya amabuye 
  • Kumenya umunsi ku munsi ishusho y'ibibazo n'ibisubizo mu by'ubucukuzi n'ubushakashatsi muri Koperative COMIKAGI ndetse n 'ingorane zihariye n'ibitekerezo by'uko zakemuka; 
  •  Gutegura no gutekereza imishinga n'ibikoresho mu by'ubucukuzi n'ubushakashatsi
  • Kumenya imiterere y'ubucukuzi n'ubushakashatsi mu rwego mpuzamahanga
  •  Gutegura cyangwa kwiga uburyo bwo kurushaho kongera agaciro k' amabuye y'agaciro
  • Gutegura, gukurikirana no gufasha koperative COMIKAGI gusaba no kongeresha ibyangombwa by'ubucukuzi no ku bibazo bijyana nabyo;
  • Gutegura cyangwa kwamamaza intambwe itewe mu mikorere y'ubucukuzi muri koperative COMIKAGI hakoreshejwe uburyo bwemewe n' amategeko;
  • Gutanga raporo y'ibikorwa byakozwe n'iteganyabikorwa ashingiye kuri gahunda ye y'ibikorwa yateganyije mbere bigashyikirizwa umunyamabanga nshingwabikorwa wa koperative COMIKAGI 
  • Guhuza ibikorwa by'ubucukuzi muri koperative COMIKAGI no gutekereza cyane mu nyandiko ibibazo n' ingamba ziganisha ku gisubizo hagamijwe kongera umusaruro.

Amadosiye asaba akazi akubiyemo: ibaruwa isaba akazi yandikiwe Madamu Perezida wa COMIKAGI; umwirondoro wuzuye (CV), kugaragaza abantu 3 bakuzi n'aho babarizwa, fotokopi ya diplome iriho umukono wa noteri, fotokopi y'indangamuntu bigomba kuba byatanzwe ku biro by'ubuyobozi bwa Koperative COMIKAGI (I Ruli) bitarenze ku wa 19 Kamena 2026 saa kumi n'imwe z'umugoroba (17h00).

N.B: Abazaba bujuje ibisabwa nibo bazahamagarirwa gukora ikizamini. 

Bikorewe i Ruli, ku wa 15 Gicurasi 2026

KAYITESI Béatrice

y'amajyaruguru Ubuzima gatozi: RCA-1225-2009 ryo kuwa 06 Ukwakira 2009

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)