ITORERO ANGILIKANI RY’U RWANDA
DIYOSEZE YA GASABO
PARUWASE YA GASURA
RW0818 EAR GASURA
Gasura, kuwa 10/01/2025
E-MAIL : rw0818eargasura@gmail.com
PHONE NUMBER : 0783795100/0788450039
ITANGAZO RYO KUGEMURA IBIRIBWA AMEZI ATANDATU
Umushinga RW0818 EAR GASURA ukorera mu itorero ANGLICAN RY’URWANDA EAR DIOCESE YA GASABO, PARUWASI GASURA uramenyesha ababyifuza bose kandi babifitiye ubushobozi, ko ushaka gutanga isoko ryo kugugemura ibiribwa mu mezi atandatu ( February -July 2025 ). Abifuza gupiganira iryo soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :
- Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyobozi wa EARParuwase ya Gasura
- Tin Number cyangwa RDB REGISTRATION NUMBER
- Fotocopy y’indangamuntu cyangwa ikiyisimbura cyemewe n’amategeko kitarengeje amezi 3.
- Icyemezo cy’umwimerere (original) cy’uko utabereyemo umwenda ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA)kandi kitarengeje amezi 3 gitanzwe.
- Icyemezo cyo kurangiza imirimo neza ahandi ,kandi kitarengeje amezi atatu gitanzwe.
- Ibiciro cg Facturer Proformat bigaragaza agaciro ka kimwe n’agaciro ka byose byandikishijwe imashini.
- Kuba afite facture yasohowe naEBM akoresha
- Kubigeze gutsindira isoko muri iyi paruwase basabwe kuza bitwaje icyangombwa cy’imikoranire myiza gitangwa n’ubuyobozi bwa Paruwase
- Kugaragaza Attestation de non redevance iri notifiye itangwa na RSSBitarengeje amezi atatu.
Abifuza gupiganwa basabwe kuza ku biro by’umushinga aho ukorera I GASURA mu murenge wa NDUBA gusura iryo soko kugirango bahabwe ibisobanuro bihagije, guhera 13/01/2025 - 28/01/2025 kandi barasabwa kuzana amabahasha yabo afunze neza ku biro by’umushinga bitarenze kuwa 28/01/2024 saa munani (15h00) ari nabwo hazafungurwa ayo mabahasha mu ruhame.
Igitabo gikubiyemo amabwiriza muragisanga ku mushinga guhera taliki ya 13/01/2025 - 27/01/2025 mu masaha y’akazi nyuma yo kugaragaza inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi bitanu (5000 Frw) adasubizwa yishyurwa kuri Compte Numero 100093492573 iri muri Banki ya Kigali (BK) ibaruye kuri RW0818 EAR GASURA.
Ku bindi bisobanuro mwahamagara : 0783795100/0788450039
UMUYOBOZI WA EAR PARUWASE YA GASURA
Rev. Past KIMONYO Frederick