Skip to main content

Itangazo Ryo Gutanga Isoko Ryo Kwambika Abana Imyenda Yo Kurimbana

PROJECT RW0177 KIGUFI
Sector
Other
Rate this employer
Average: 4.4 (8 votes)

ITORERO METHODISTE LIBRE MU RWANDA Kigufi kuwa 25/11/2025

CONFERENCE YA KIBUNGO

RW0177 EMLR KIGUFI

TELEPHONE : 0788571616/0785248547

ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO RIKURIKIRA :

  • Isoko ryo kwambika Abana imyenda yo kurimbana Nº002/CI/RW1772025-2026

Itorero Eglise Metodiste libre au Rwanda Paroisse KIGUFI rifite icyicaro mu murenge wa MAHAMA mu karere ka KIREHE, rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo batandukanye kandi babifitiye ububasha gupiganira isoko rigaragara haruguru . Ibi bikazabera kucyicaro cy’Itorero aho Umushinga Rw0177 Uterwa inkunga na Compassion International-Rwanda ukorera 

Imyenda yo kurimbana ikenewe ni Jeans n’amashati y’amaboko mareremare kubahungu naho abakobwa ni amakanzu ariko bamwe muri bo bazambara Jeans n’amashati y’amaboko maremare .

ICYITONDERWA: Ibindi bigendanye n’Imirimo izakorwa kuri iri soko bizaganirwaho ndetse bishyirwe mu masezerano ibi bizakorwa .Hubahirizwa ibyiciro by’ubukure Abana 231 barimo.
3-5 = 15 ,
9-11 = 2 ,
12-14=81 ,
15-18=130 ,
19-21 = 3

Hemerewe gupiganwa ba rwiyemezamirimo bujuje ibyangombwa bikurikira: 

Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira : 

  • Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyobozi wa Paroisse EMLR KIGUFI
  • Facture Proforma igaragaza igiciro cya kimwe na mbumbe kuri buri kintu.
  • Kuba afite campany abarizwamo ifite TIN Number ya RRA na TVA kandi yanditse muri RDB.
  • Kuba afite Attestation de Non creance ya RRA na RSSB itarengeje amezi 3. 
  • Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
  • Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP kandi afite Compte muri Banki ikoresha ikoranabuhanga kandi iri mu mazina ya Company iri mu byangombwa.
  • Kuba afite ibyemezo bigaragaza aho yakoze iyo mirimo nibura 3 kandi ko yayikoze neza.
  • Fotocopy y’indangamuntu yany’iri company cg ikindi cyemezo kiyisimbura cyemewe n’amategeko

Abujuje ibisabwa muri iri tangazo babifitiye ubushobozi kandi babishaka, basabwe kohereza ibyangombwa byabo byuzuye neza kuri Email: kigufimethodiste@gmail.com bagatanga copy kuri Email: Cuwase@rw.ci.org  kandi hakoreshejwe Email ya Company cyangwa y’uyihagarariye. N.B:-Ibyangombwa byose bigomba kuba biri muri Document imwe iri PDF kandi yanditseho “GUPIGANIRA ISOKO Nº02/CI/RW0177/2025-2026 (ISOKO RY’IMYENDA YO KURIMBANA)

  • Gusura Sample bizajya biba mu minsi y’akazi kubiro by’umushinga Rw0177 EMLR Kigufi -Gutanga ibyangombwa bizarangira kuwa 08 /12/2025 saa kumi n’imwe (17h00) z’umugoroba. -Gufungura amabaruwa ku mugaragaro bizaba kuwa 09/12/2025 Isaa yine zuzuye(10h00) ku biro bya EMLR Kigufi kandi uwatsindiye isoko azabimenyeshwa mu nyandiko.
  • Ibyangombwa bitazanyuzwa kuri izo email zombi ntagaciro bizagira kandi Dossier igomba gutangwa hakoreshejwe email ya Company cyangwa y’uyihagarariye kuko nizo zinyuzwaho ibisubizo byose by’uwapiganye.
  • Kubindi bisobanuro mwabariza kurizo Addresse zatanzwe hejuru. 

Bikorewe I Kigufi , kuwa 25 /11/2025

Rev: MUNANIRA Emmanuel

Umushumba wa EMLR Paroisse ya Kigufi

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)