Skip to main content

Itangazo Ryo Gutanga Isoko Ryo Kugurira Abana Imyenda Yo Kurimba

RW0585 EPR RUGANGO
Sector
Other
Rate this employer
Average: 4 (11 votes)

RW 0589 EPR-RUGANGO

Rw0585eprugango@gmail.com

Ubuyobozi bw’Itorero Presbyterian ry’u Rwanda (EPR), Paroisse ya MUSAZA ifite icyicaro mu mumudugudu wa Rugango, akagari ka Kabuga, Umurenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba rifite Umushinga RW0585 EPR RUGANGO uterwa inkunga na Compassion International Rwanda burifuza gutanga isoko ryo Kugurira abana imyenda yo kurimba.

Uwifuza gupiganira iri soko,agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro bya EPR Paruwase ya MUSAZA aho Umushinga ukorera guhera ku itariki ya 11/11/2026 kugeza ku itariki ya 24/11/2026, mu masaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti № 4035200051051 IRI MURI Equity  IFUNGUYE MU MAZINA YA EPR PAROISSE MUSAZA Amabahasha y’ipiganwa azakirwa kandi afungurirwe mu ruhame ku wa 25/11/2026 isaa ine (10h00) za mugitondo ku biro by’Umushinga RW0585 EPR RUGANGO. Nyuma y’iyo saha, nta yandi mabahasha azakirwa. Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telephone: 0783226380.

ibyangombwa byoherezwa guhera kuwa 11/11/2026 kugeza kuwa 24/11/2026 kuri email zikurikira: rw0585eprugango@gmail.com/Cuwase@compassion.com. iyo bitoherejwe hombi biba imfabusa.

N.B: Uwifuza gupiganira aya masoko arahamagarirwa kuza gusura sample ku biro by’umushinga kuva ku itariki ya 11/11/2026 kugeza ku itariki ya 24/11/2026 ku biro by’umushinga mu masaha y’akazi.

Bikorewe i Musaza, kuwa 10/11/2026

Umuyobozi wa EPR/Paroisse Musaza

 Pastor .NSENGIMANA Jean Pierre

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)