Skip to main content

Itangazo Ryo Gutanga Isoko Ryo Kugemura Ihene Zo Guha Imiryango Irimo Abafatanyabikorwa Bafashwa N’umushinga Rw0558 Epr Munanira CDC Uterwa Inkunga Na Compassion International

Rw0558 Munanira

Ubuyobozi bwa EPR Paruwase Munanira, iherereye mu karere ka Ruhango, umurenge wa Kabagali, akagari ka Munanira, umudugudu wa Munanira

Rate this employer
Average: 4 (2 votes)

Eglise Presbytérienne au Rwanda-EPR

Kirinda Presbytery

Paroisse MUNANIRA

Tél : +250 788854046 +250 788204108 

E-mail: rw0558eprmunanira@gmail.com 

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO

Ubuyobozi bwa EPR Paroisse Munanira, iherereye mu karere ka Ruhango, umurenge wa Kabagali, akagari ka Munanira, umudugudu wa Munanira, buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko bushaka gutanga isoko ryo kugemura ihene zo guha imiryango irimo abafatanyabikorwa bafashwa n’umushinga RW0558 EPR Munanira CDC uterwa inkunga na Compassion International.

Abifuza gupiganira iri soko, bazaza gufata igitabo (DAO) gikubiyemo amabwiriza y’ipiganwa ku biro by’umushinga kuva kuwa gatanu tariki 20/11/2026 kugeza tariki ya 2/12/2026 mu masaha y’akazi, bitwaje inyemezabwishyu(Bordereau) bishyuriyeho amafaranga ibihumbi icumi (10,000Frw) adasubizwa  kuri konti 100005533826 yitwa RW0558 EPR MUNANIRA CDC ikinguye muri banki ya kigali. Amabahasha akubiyemo ibisabwa bikubiye mu gitabo cy’amabwiriza y’isoko azakirwa kandi afungurwe mu ruhame kuwa Kane tariki 03/12/2026 saa yine za mugitondo mu cyumba cy’inama aho umushinga ukorera. Buri wese yizanira ibyangombwa bye cyangwa akohereza umuhagarariye ku buryo buzwi (icyemezo cyiriho umukono wa noteri).

Bikorewe i Munanira kuwa 19/11/2026

Pasteur HABIMANA Jean Marie Vianney

Umushumba wa EPR Paruwase Munanira

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)