Skip to main content

Itangazo Ryo Gutanga Isoko Ryo Kugemura Ibikoresho By’ubwubatsi Byo Kubakira Imiryango Itishoboye

Paruwasi EPR BYERU

Umushinga RW0577 ukorera muri Paruwasi ya EPR BYERU, iherereye mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Tangabo, Umurenge wa Manihira, Akarere ka Rutsiro

Rate this employer
Average: 3 (1 vote)

PRESBYTERIENNE AU RWANDA

PAROISSE BYERU RW0577 EPR BYERU Tel: 0783746943 Email: rw577byeru@gmail.com

ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO (APPEL D’OFFRES)

Ubuyobozi bw’Umushinga RW0577 ukorera muri Paruwasi ya EPR BYERU, iherereye mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Tangabo, Umurenge wa Manihira, Akarere ka Rutsiro, buramenyesha ba rwiyemezamirimo bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko bashobora kuza gupiganira isoko rikurikira:

  1. Isoko ryo kugemura ibikoresho by’ubwubatsi byo kubakira imiryango itishoboye.

Ba rwiyemezamirimo babyifuza kandi bafite ubushobozi bwo gukora iyi mirimo barahamagarirwa kuza gufata ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ry’amasoko (DAO), bitwaje cachet kugira ngo basinye mu gitabo cyo gusura sample n’isoko n’inyemezabwishyu igaragaza ko bishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 Frw) adasubizwa kuri konti ikurikira:

  • Banki: Bank of Kigali (BK)
  • Nimero ya konti: 100024823077
  • Icyitonderwa: Inyemezabwishyu igomba kugaragaza isoko rwiyemezamirimo agiye gupiganira. Igihe ntarengwa cyo gufata ibitabo by’ipiganwa: Ni ku wa 16/11/2026 saa 12h00. Itariki yo gufungura amabahasha: Ni ku wa 17/11/2026, ku mugaragaro, ku biro by’Umushinga RW0577 EPR BYERU. Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri nimero zikurikira: Umuyobozi w’Umushinga (PD): 0783746943,

Mushumba wa Paroisse ya BYERU: 0782084339

Bikorewe I Byeru kuwa 10/11/2026 ,

Umuyobozi wa Paroisse ya Byeru

Pastor KUBWIMANA Oswald

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)