ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO RYO GUKORA UBUGENZUZI BWIGENGA (EXTERNAL AUDIT) MU KIGO
CY’IMARI CIC SACCO
Ikigo cy’imari CIC SACCO kirifuza gutanga isoko ryo gukora ubugenzuzi bw’umwaka w’ibaruramari wa 2025 (External Audit), ku muntu cyangwa ikigo (Company) babifitiye ubushobozi. Abazapiganira iryo soko bagomba kuba bujuje ibyangombwa bikurikira:
- Icyangombwa cy’upigana (RDB Certificate);
- Icyangombwa kigaragaza ko wemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR Licence);
- Imyirondoro (CV) y’abakozi azakoresha;
- Ibyangombwa by’ahandi yaba yarakoze ubugenzuzi nibura inshuro2,
- Icyemezo kigaragaza ko nta mwenda abereyemo ikigo k’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA):
- Ibaruwa yandikiwe Perezida w’Inama y’ubuyobozi igaragaza isoko upiganira iryo ariryo;
- Kugaragaza ko nibura mu bakozi bazakoreshwa harimo umwe ufite impamyabushobozi bwa ACCA cyangwa CPA;
- Kugaragaza ingengabihe izakurikizwa mu gukora ubu bugenzuzi.
ICYO UBUGENZUZI (AUDIT) BUZIBANDAHO
- Balance sheet;
- Income statement;
- Financial analysis;
- Cash flow;
- Change on equity;
- Kureba uko amabwiriza (policy & procedures) byashyizwe mu bikorwa;
- Gutanga inama zatuma CIC SACCO igira imikorere myiza.
- Gutanga raporo raporo y’ubugenzuzi bitarenze tariki 25 Werurwe 2026.
IGICIRO CY’AMAFARANGA (Financial proposal)
Hakurikijwe ingingo zagaragajwe mu bumenyi bukenewe mu gukora ubu bugenzuzi, upiganira iri soko arasabwa
kugaragaza:
- Igiciro cy’amafaranga atajya munsi kandi iki giciro kigomba kuba gikubiyemo n’umusoro, iki giciro kandi
cyandikwa mu magambo neza ndetse no mu mibare. - Amabaruwa asaba isoko azakirwa guhera tariki 19/02/2026 kugeza tariki 26/02/2026 akazafungurwa ku
mugaragaro uwo munsi taliki ya 26/02/2026 saa kumi n’imwe (17h00).
Bikorewe i Kigali Kuwa 11/02/2026
Dr. INDOHA KIMENYI Janvier
Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya CIC SACCO