Skip to main content

Itangazo Ryo Gutanga Isoko Ry’ibyokurya

RW0912 B.H.C Mwogo

Itorero rya BETHESDA PARUWASE YA MWOGO binyuze mu mushinga uterwa inkunga na Compassion International RW0912.

Rate this employer
Average: 3 (5 votes)

ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO RY’IBYOKURYA

Ubuyobozi bw’Itorero rya BETHESDA PARUWASE YA MWOGO binyuze mu mushinga uterwa inkunga na Compassion International RW0912 ukorera muri iryo Torero buramenyesha abantu bose ko bwifuza gutanga isoko ry’ibyokurya by’abana b’umushinga mugihe cyamezi 5 guhera mukwezi kwa munani kugeza mukwezi kwa 12/2026  rishobora kongera bibaye ngombwa.Abifuza gupiganira iryo soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:               

-Kwandika ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba w’Itorero rya 

BETHESDA Paroisse Mwogo.

-Kuba asanzwe ari rwiyemezamirimo kandi afite ubushobozi bwo gupiganira amasoko bigaragazwa nibyangombwa yatanze.

-Kuba  afite photocopie ya facture ya E.B.M

-Kuba afite nimero ya compte muri Bank iri formatise(Document iyigaragaza)

-Kuba afite icyemezo kigaragaza Tin number ye ya RRA

-VAT Certificate

-Kuzana icyemezo cy’ubucuruzi (Registre de commerce)

-Kuzana icyemezo kigaragaza ko atarimo umwenda wa RSSB na RRA (Attestation de non créance)

-Kuzana photocopie y’indangamuntu 

-Kwandika form igaragaza ibiciro yatanze  kuri buri kintu(procuring form)  hakubiyemo n’imisoro iteganywa n’amategeko ya leta y’URWANDA.

-Buri wese agomba kwishyura amafaranga adasubizwa 10,000frw  kuri konti y’Umushinga iri muri  BK:.100027020164

-Kuzana ibyemezo byahantu 3 yakoze imirimo nkiyi

Icyitonderwa

-Abifuza gupiganira iryo soko, bagomba kuza gufata  udutabo tw’amabwiriza agenga iryo soko ndetse no  guhera Tariki :20/07/2026 kugeza tariki 30/07/2026 ku biro by’umushinga RW0912 mu masaha yakazi, uherereye mu karere ka Bugesera , umurenge wa Mwogo.

-Abifuza ibindi bisobanuro  birambuye bahamagara kuri izi nimero:0785041148/0783363062 cyangwa bakaza kucyicaro cy’Umushinga

-Abifuza gupiganira iryo soko bagomba kuba bagejeje amabaruwa yabo ku biro by’umushinga  tariki 31/07/2026  saa yine (10:00).ari nabwo azafungurwa ku mugaragaro

 

Bikorewe Mwogo kuwa :17/06/2026

Umushumba w’Itorero rya BETHESDA paroisse MWOGO

Pasteur HABIMANA Gaspard

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)