Eglise presbytérienne au Rwanda – EPR
PRESBYTERY ZINGA
PARUWASI YA MUSAZA
RW 0585 EPR-RUGANGO
TEL:0783226380
B.P : 56 Kigali – Rwanda
Ubuyobozi bw’Itorero Presbyterian ry’u Rwanda (EPR), Paroisse ya MUSAZA ifite icyicaro mu kagari ka Kabuga, Umurenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba rifite Umushinga RW0585 EPR RUGANGO uterwa inkunga na Compassion International Rwanda burifuza gutanga isoko kubantu babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ryo Kugurira abagenerwabikorwa ihene 220.
Uwifuza gupiganira iri soko,agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro bya EPR Paruwase ya MUSAZA aho Umushinga ukorera guhera ku itariki ya 22/12/2025 kugeza ku itariki ya 02/01/2026, mu masaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti № 4035200051051 IRI MURI Equity IFUNGUYE MU MAZINA YA EPR PAROISSE MUSAZA Amabahasha y’ipiganwa azakirwa kandi afungurirwe mu ruhame ku wa 06/01/2026 isaa ine (10h00) za mugitondo ku biro by’Umushinga RW0585 EPR RUGANGO. Nyuma y’iyo saha, nta yandi mabahasha azakirwa. Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telephone: 0783226380.
ibyangombwa byoherezwa kuri email zikurikira iyo bitoherejwe hombi biba imfabusa. rw0585eprugango@gmail.com/ Cuwase@compassion.com
Uwifuza gupiganira iri soko arasabwa kohereaz documents zikenewe kuri emails zatanzwe haruguru kuva ku itariki ya 22/12/2025 kugeza ku itariki ya 05/01/2026 saakumi zuzuye (16h00).
Bikorewe i Musaza, kuwa 18/12/2025
Umuyobozi wa EPR/Paroisse Musaza Pastor .NSENGIMANA Jean Pierre