Skip to main content

Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ryo Kugurira Abagenerwabikorwa Ihene 220

RW0585 EPR RUGANGO
Sector
Other
Rate this employer
Average: 4 (11 votes)

Eglise presbytérienne au Rwanda – EPR

 PRESBYTERY ZINGA 

PARUWASI YA MUSAZA

RW 0585 EPR-RUGANGO

TEL:0783226380

Rw0585eprugango@gmail.com

B.P : 56 Kigali – Rwanda

Ubuyobozi bw’Itorero Presbyterian ry’u Rwanda (EPR), Paroisse ya MUSAZA ifite icyicaro mu kagari ka Kabuga, Umurenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba rifite Umushinga RW0585 EPR RUGANGO uterwa inkunga na Compassion International Rwanda burifuza gutanga isoko kubantu babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ryo Kugurira abagenerwabikorwa ihene 220.

Uwifuza gupiganira iri soko,agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro bya EPR Paruwase ya MUSAZA aho Umushinga ukorera guhera ku itariki ya 22/12/2025 kugeza ku itariki ya 02/01/2026, mu masaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti № 4035200051051 IRI MURI Equity  IFUNGUYE MU MAZINA YA EPR PAROISSE MUSAZA Amabahasha y’ipiganwa azakirwa kandi afungurirwe mu ruhame ku wa 06/01/2026 isaa ine (10h00) za mugitondo ku biro by’Umushinga RW0585 EPR RUGANGO. Nyuma y’iyo saha, nta yandi mabahasha azakirwa. Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telephone: 0783226380.

ibyangombwa byoherezwa kuri email zikurikira iyo bitoherejwe hombi biba imfabusa. rw0585eprugango@gmail.comCuwase@compassion.com

Uwifuza gupiganira iri soko arasabwa kohereaz documents zikenewe kuri emails zatanzwe haruguru kuva ku itariki ya 22/12/2025 kugeza ku itariki ya 05/01/2026 saakumi zuzuye (16h00).

Bikorewe i Musaza, kuwa 18/12/2025

Umuyobozi wa EPR/Paroisse Musaza Pastor .NSENGIMANA Jean Pierre

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)