Skip to main content

Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ryo Kugura Inka N’ihene Ku Mushinga Rw0584

EPR Paroisse Bihembe
Sector
Other
Rate this employer
Average: 4 (8 votes)

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGURA INKA N’IHENE KU MUSHINGA RW0584

Ubuyobozi bw’Itorero rya EPR Paroisse BIHEMBE rifite icyicaro mu kagari ka MUBUMBWE, Umurenge wa NYAKALIRO, Akarere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba rifite Umushinga RW0584 uterwa inkunga na Compassion International Rwanda burifuza gutanga isoko ryo kugura INKA n’IHENE 

Uwifuza gupiganira iri soko agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  1. Ibaruwa isaba isoko ikubiyemo ibiciro yandikiwe Umushumba wa EPR Paroisse ya BIHEMBE
  2. Kuba afite icyangombwa cyubucuruzi kigaragaza ko akora iyo mirimo gitangwa na RDB hamwe n’Icyangombwa kerekana ko ari muri TVA.
  3. Kuba yemera gutanga facture ya EBM (Electronic Belling machine)
  4. Icyemezo cyo kutabamo imisoro ya RRA na RSSB kitarengeje amezi 3 kandi kiriho umukono wa Noteri,
  5. Photo Copy y’indangamuntu yuhagarariye company.
  6. Kuba yemera kwishyurirwa kuri Konti ya bank yiyo company nyuma yo gukora isoko;
  7. Kuba afite icyangombwa cy’imikorere myiza (Attestation de bonne fait) cyatanzwe naho yakoze igikorwa nkicyo.
  8. Icyemezo kigaragazako Company itigeze ihomba
  9. Kugaragaza ko upiganwa afite ubushobozi bwa gukora iryo soko
  10. 10.Imbonerahamwe igaragaza ibiciro byanditse mu mibare no munyuguti.

Abifuza gupiganira iryo soko basabwa kugera aho Umushinga ukorera bagafata igitabo gikubiyemo amabwiriza (Dao) agenga iryo soko, guhere ku itariki ya 9/2/2026 kugeza ku itariki ya 16/2/2026 mu masaha y’akazi, bamaze kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Rwf) adasubizwa kuri Konti 100017710499 PAROISSE EPR BIHEME iri muri Banki ya Kigali (BK) bitarenze ku itariki ya 19/02/2026.

Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email y’umushinga rw584bihembe@gmail.com kugeza ku italiki ya 20/2/2026

I saa yine zuzuye (10h00) Gufungura amabaruwa bizakorerwa mu ruhame kuri uwo munsi i saa tanu zuzuye (11h00).

Ku bindi bisobanuro wabariza kuri Telephone: 0785630004.

Bikorewe i Nyakaliro, kuwa 5/02/2026

Umuyobozi w’ Itorero EPR Paroisse BIHEMBE

Pastor JAMBO ASHIMWE Jean Baptiste 

 

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)