ITORERO ANGILIKANI RY’U RWANDA
DIOCESE YA KIGALI
PAROISSE RUNYINYA
RW0814 PROJECT
Email: rw814runyinya@gmail.com
Phone: 0786 207865
ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURIRA ABANA IMYENDA.
Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Paroisse ya RUNYINYA ifite icyicaro mu murenge wa Gahengeri, Akarere ka Rwamagana, buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye ko hari isoko ryo kugemurira abana imyenda {Imipira y’imbeho (Project Sweaters), Impuzankano y’Umushinga (Project Uniform), n’Inkweto} bigenewe abagenerwabikorwa bo mu mushinga RW0814 EAR Runyinya.
Uwifuza gupiganira iryo soko, agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku Biro bya EAR Paruwase ya Runyinya aho Umushinga ukorera, guhera ku itariki ya 05/02/2026 kugeza ku itariki ya 11/02/2026, mu masaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Rwf) adasubizwa kuri buri gikorwa (Item) ashyirwa kuri Konti y’Umushinga No: 4013200904935 iri muri EQUITY Banki.
Abapiganira isoko, basabwa kuza gusura sample ku matariki yavuzwe haruguru, bitwaje inyemezabwishyu bishyuriyeho DAO.
Amabahasha y’ipiganwa azoherezwa kuri email y’umushinga: rw814runyinya@gmail.com kugeza ku wa 12/02/2026 isaa yine z’amanywa (10h00), hanyuma akazafungurwa mu ruhame i saa tanu z’amanywa zuzuye (11h00Am) ku biro by’Umushinga RW0814 EAR Runyinya.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri telephone: 0788419788.
Bikorewe I Runyinya, kuwa 30/01/2026
Nizeyimana Samuel
Umuyobozi wa EAR Paroisse Runyinya