ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA INZITIRAMIBU (SUPERNETS) Z’ABAGENERWABIKORWA B’UMUSHINGA RW0806
Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Paroisse ya MUNYIGINYA ifite icyicaro mu Umurenge wa Gishali, Akarere ka Rwamagana, burahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye kuza gupiganira isoko ryo kugemura inzitiramibu (Supernets) z’Abafatanyabikorwa bafashwa n’Umushinga RW0806.
Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku Biro bya EAR Paruwase ya Munyiginya aho Umushinga ukorera guhera ku itariki ya 01/05/2026 kugeza ku itariki ya 08/05/2026, mu minsi n’amasaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti No: 100080368164 ya EAR Munyiginya RW0806 iri muri Banki ya Kigali (BK).
Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email: rw806munyiginya@gmail.com, kugeza ku itariki ya 12/05/2026 i saa tatu (9h00) zuzuye (nyuma y’iyi saha, nta yindi dosiye izakirwa). Dosiye zatanzwe zizafungurirwa mu ruhame kuri uwo munsi i saa yine (10h00) zuzuye za mugitondo ku cyicaro cy’Umushinga RW0806 EAR Munyiginya.
Bikorewe i Gishali, kuwa 27/04/2026
Umuyobozi wa EAR Paroisse Munyiginya
Rev. RUTINYWA Deogratias