ITORERO ANGILIKANI RY’U RWANDA
DIOCESE KIBUNGO
PAROISSE MUNYIGINYA
Email: rw806munyiginya@gmail.com
Phone: 0785628765 (Pastor)
TIN: 102886643
ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA INKWETO Z’ABAGENERWABIKORWA B’UMUSHINGA RW0806
Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Paroisse ya MUNYIGINYA ifite icyicaro mu Umurenge wa Gishali, Akarere ka Rwamagana, burahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye kuza gupiganira isoko ryo kugemura inkweto z’Abafatanyabikorwa bafashwa n’Umushinga RW0806.
Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuza gusura sample no gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku Biro bya EAR Paruwase ya Munyiginya aho Umushinga ukorera guhera ku itariki ya 04/02/2026 kugeza ku itariki ya 11/02/2026, mu masaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti No: 100080368164 ya EAR Munyiginya RW0806 iri muri Banki ya Kigali (BK).
Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email: rw806munyiginya@gmail.com, kugeza ku itariki ya 13/02/2026 isaa yine zuzuye (10h00) zikazafungurirwa mu ruhame i saa tanu (11h00) zuzuye za mugitondo ku biro by’Umushinga RW0806 EAR Munyiginya. Nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru, nta yandi dosiye izakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telephone: 0788480152.
Bikorewe i Gishali, kuwa 30/01/2026
Umuyobozi wa EAR Paroisse Munyiginya
Rev. RUTINYWA Deogratias